00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukuru w’Ingabo zo mu karere zitabara aho rukomeye yakiriwe mu Rwanda

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 17 October 2017 saa 06:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe ari kumwe n’Umugaba Mukuru Gen Patrick Nyamvumba, bakiriye Dr. Abdillahi Omar Bouh, umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo mu karere utabara aho rukomeye, EASF, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2017.

Omar Bouh uri mu Rwanda kuva ku ya 15 kugeza ku ya 22 z’uku kwezi, yavuze ko yaje mu gihugu kwerekana aho imyiteguro y’ingabo izahurirwaho n’ingabo z’ibihugu bigize EASF igeze no gusura u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize uwo mutwe.

Iyo myiteguro izabera muri Sudani mu Ugushyingo, izaba igamije kongera ubumenyi bujyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, ku buryo EASF izashobora gukemura ikibazo cyose kivutse vuba na bwangu.

Minisiteri y’Ingabo ivuga ko kuri uyu wa Kabiri, Dr Abdillahi Omar Bouh yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo akababazwa n’ayo mahano yagwiriye u Rwanda. Ati “Mbabajwe bikomeye n’aya mateka ateye agahinda! “

Ku wa Mbere, uyu muyobozi yasuye Ikigo cy’Amahoro(Rwanda Peace Academy) giherereye i Musanze ndetse n’Ikigo cya Gisirikare cya Gako.

EASF ni umutwe w’ingabo ugamije gusigasira amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni umwe mu mitwe ishamikiye kuri ASF, umutwe ugizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili, na wo utabara aho rukomeye ku mugabane wa Afurika.

Mu nshingano za EASF harimo gutoza ingabo zikaba zakoherezwa mu butumwa bwo kwirinda no gutabara vuba bishoboka.

Igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Seychelles, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Somalia, Sudani na Uganda.

Dr Abdillahi Omar Bouh aherutse gusimbura Amb. Ismail Chanfi wo Comoros ku buyobozi bwa EASF.

Col Jill Rutaremara ashyikiriza impano Dr Abdillahi Omar Bouch uyobora EASF

<

Brig. Gen Charles Rudakubana(ibumoso), Minisitiri w'Ingabo, Gen Kabarebe, Umuyobozi wa EASF na Gen Nyamvumba ku cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo
Dr. Abdillahi Omar Bouh na Gen Nyamvumba

img235056|center>


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages