00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukwabu wa RRA wafatiwemo umucuruzi udakoresha EBM

Yanditswe na

Nsabiyaremye Jean Bosco

Kuya 9 August 2015 saa 02:48
Yasuwe :

Umukwabu wakozwe n’Ishami rishinzwe kurwanya magendu muri RRA, kuri wa gatanu tariki ya 7 Kanama, watahuye umucuruzi witwa Pierre Celestin Rwagasore ukorera mu Mujyi wa Kigali unyuzamo ntatange inyemezabuguzi ya EBM ku bakiriya bamugana.

Uyu mucuruzi yafashwe nyuma y’amakuru amaze iminsi atangwa n’abaguzi bagaragaza bamwe mu bacuruzi batabaha inyemezabwishyu, abandi bakazitanga bagabanyije agaciro k’amafaranga yishyuwe.

Ifatwa ry’uwo mucuruzi ryabayeho nyuma y’aho agurishije umuceli, maze uwawuguze abajijwe inyemezabwishyu arayibura, ahita ajya kwerekana aho yawuguze.

Rwagasore yemera ko koko yafatiwe mu cyuho akiregura avuga ko byatewe n’uko uwaguze yahise yigendera atarayimuha.

Ati: “Rwose nemera ko nafatiwe mu cyuho, ariko byatewe n’uko umukiriya yamaze kubona igicuruzwa agahita yihuta. Ikosa ni uko ntahise nkora iyo nyemezabuguzi ngo bayisange (abakozi ba RRA).”

Umucuruzi ufashwe adatanga inyemezabwishyu hahita hakorwa ibyo amategeko ateganya...ihazabu y'ubwikube bw'amafaranga yanyerejwe

Ubusanzwe itegeko rivuga ko umuguzi wese uguze agomba guhabwa inyemezabwishyu, kuko ari uburenganzira bwe.

Mbera Emmy, umuhuzabikorwa wa EBM avuga ko kudatanga inyemezabwishyu kandi wagurishije, ari amakosa akomeye, kuko ari ukunyereza umusoro.

Ati: “Iyo ucuruje ntutange facture (inyemezabwshyu) uba unyereje imisoro, si uwa TVA gusa kuko n’umusoro ku nyungu unyerezwa, kuko nta gihamya n’icyizere ko umusoro ku nyungu uzawumenyekanisha iyo uri kunyereza TVA.”

Abacuruzi bari muri TVA bagirwa inama yo kwirinda kugwa mu makosa bima abaguzi babo inyemezabuguzi cyane cyane ba bandi babasaba kwishyura umurengera kugira ngo bazikore.

Kuri ubu abaguzi barakangutse ni bo basigaye bakoresha nomero itishyurwa ya RRA 3004 bagatanga amakuru ku binangira kubaha inyemezabuguzi.

Ku bibwira kandi ko bafite amayeri bazakomeza kwihishahisha batubya umusoro wa TVA ugomba kujya mu isanduku ya leta, inama bagirwa ni ukubireka bakitandukanya no gukoresha EBM nabi kuko ingaruka bikururira ari mbi.

Itegeko rishyiraho imashini za EBM riteganya ibihano ku batazikoresha cyangwa abazikoresha nabi aho biva ku ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 20 bitewe n’icyiciro uwafatiwe mu cyaha abarizwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages