Mu gihe abamotari buri wese yari asanzwe yirwanaho mu gushaka icyangombwa kimwemerera gutwara abagenzi, ubu byatangajwe ko bivuye mu maboko y’Ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) bikajya bitangirwa mu makoperative babarizwamo. Ibi bikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo ku wa 25 Nyakanga 2013, abamotari bakazisunga amakoperative yabo akabafasha kubona icyangombwa cyo gutwara abagenzi.
Ibi byagarutsweho mu nama yo kuwa 24 Nyakanga 2013 yahuje abamotari n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aho abamotari basabwe kwibumbira mu makoperative kugira abafashe kunoza imikorere yabo.
Katabarwa Emmanuel, umuyobozi ushinzwe ubwikorezi muri RURA mu kiganiro yatanze yagaragarije abamotari ko gufatira ibyangombwa byo gutwara abagenzi mu makoperative yabo biri mu rwego rwo guca akajagari kakigaragara mu batwara abagenzi kuri moto. Ibyo byangombwa bikazatangira gutangwa nyuma yo kuwa 25 Nyakanga 2013 nta mumotari uzongera gusaba icyangombwa cyo gutwara abagenzi ku giti cye, bizajya binyura muri Koperative akoreramo.
Habyarimana Gilbert Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative yabwiye abamotari ko kwibumbira muri koperative ari byo bizatuma biteza imbere kuko bahuje ibibazo kandi koperative ari wo muyoboro wo kubafasha kubishakira ibisubizo, bityo bikazabafasha kwizamura mu bukungu.
Atangaza ko kugira ngo umutungo wabo ucungweneza bagomba kubigiramo uruhare buri mwaka abayobozi ba koperative bakajya babamurikira uko umutungo uhagaze. Agira ati “Ibyo ukora bigomba kugufasha kuba umuturage mwiza, utekereza kwizigamira no guteza imbere igihugu. Uruhare rwanyu muri gahunda z’igihugu rurakenewe, mugomba kongera imirimo mwubaka ibikorwa bikomeye bitanga kazi ku bantu benshi.” Akomeza avuga ko ibyo ntakundi babigeraho badakoreye mu makoperative.
Nsabimana Jerome Perezida wa FERWACOTAMO mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kubonera ibyangombwa muri koperative bigiye guca akajagari, kuko umunyamuryango azajya ahabwa icyemezo ari uko afite ibyangombwa kandi ubwo ari uburyo bwiza bwo gukora bakiteza imbere. Ati “Abamotari bibumbiye muri koperative cyangwa Company ni bo bazahabwa icyangombwa cyo gutwara abagenzi na ho abagikorera muri Sendika ntacyo bazabona. Bisaba na bo ko bajya mu murongo nk’uw’abandi.”
Yizeza abagenzi ko bazabona umutekano usesuye kuko buri mumotari azaba afite inomero izwi kandi amakosa agiye gucika bazajya babikurikirana umunsi ku munsi ku bufatanye na Polisi y’igihugu.
Nzayisenga Felix umumotari ukorera ku Giticyinyoni mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko uburyo bushya bwo gukoreramo ari bwiza buca akajagari kuko ntawe uzongera gutwara abagenzi kuri moto adafite koperative abarizwamo. Akomeza atangaza ko na parikingi bagiye kubashyiriraho ari bimwe mu bizabanya akajagari abantu bagakorera kuri gahunda ihamye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba akangurira abamotari kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo guhuza ibitekerezo bakikemurira ibibazo bahura na byo. Agira ati “Koperative ni umuyoboro mwiza w’iterambere kuko ari gahunda nziza ibereyeho gukiza abanyarwanda. Muziyoboke mugamije kubonamo inyungu.”
Abasaba ko igihe bahuye n’ibibazo bakwiye kubigaragaza kare kuko hakiri abamotari bamwe bagayisha bagenzi babo, bityo basabwa gufatanya n’ubuyobozi gushaka umuti w’icyo kibazo. Yaboneyeho kubabwira ko mu byumweru bitatu baraba babonye umwambaro w’akazi mushya kandi umeze neza. Yabasabye kandi kugira uruhare mu kkubunabunga umutekano wabo birinda kujya ahantu hadasobanutse cyangwa se babona badashira anakenga.



















TANGA IGITEKEREZO