Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze ko bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku itariki 13 Mutarama 2017.
Yakomeje avuga ko ruswa bagerageje gutanga iri hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.
ACP Mbonyumuvunyi yagize ati “Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda kandi twafashe ingamba zo kurushaho kuyirwanya no kuyikumira. Abagerageza kuyiha abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira. Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye gukurikiza ibyo amategeko ateganya, aho gutanga ruswa kugira ngo ye gukurikiranwaho icyaha yakoze."
Yibukije ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayikeka.
Kuva uyu mwaka utangiye, abagera kuri 20 bamaze gufatwa baha ruswa abapolisi kugira banga guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’ibindi byaha.
Mu mwaka ushize abarenga 200 bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa abapolisi. Abenshi muri bo bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO