00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihirijwe mu muganura w’ibyo rwagezeho

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 22 August 2015 saa 07:50
Yasuwe :

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihirijwe mu muganura w’ibyo rumaze kugeraho mu myaka 21 ishize, aho rwibukijwe kubisigasira cyane ko rwahawe ijambo, ibyo bikagaragazwa no kuba nta hafatirwa ibyemezo rudahagarariwe.

Ibi babyibukijwe na Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015 mu Karere ka Musanze.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nsengimana yabwiye urubyiruko uyu munsi ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, bakareba ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, bityo nab o bakarushaho kubisigasira.

Mu byo u Rwanda rwagezeho, harimo no kuba ko Leta idaheza urubyiruko mu mpande zose zifatirwamo ibyemezo, nk’uko Minisitiri Nsengimana yabigarutseho agira ati: “Mu Rwanda nta hantu abantu bicara ngo bafate ibyemezo hatarimo abahagarariye urubyiruko.”

Yakomeje ashimira ishuri rya INES Ruhengeri kuri gahunda cyashyizeho yo gushyiraho ikigo cyigisha ibijyanye no kwihangira imirimo (Incubation Center).

Minisitiri Nsengimana asura bimwe mu bikorwa by'urubyiruko
Bizimana Nelly(Ubanza ibumoso) yashinze uruganda rw'amasabune nyuma y'amahugurwa yahawe muri Incubation Center muri INES Ruhengeri
Abasoje amasomo muri Incubation Center bahawe impamyabushobozi
Urubyiruko rwamuritse byinshi rukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages