Ubundi aya masezerano yemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, yateraniye i Maputo muri Mozambique ku wa 11 Nyakanga 2003 yemezwa burundu n’iteka rya Perezida nimero 11/1/ ryo ku wa 24 Kamena 2004.
Aya masezerano yaje ashimangira ibyo abakuru b’ibihugu bya Afurika bifuzaga kuko aharanira ko Abanyafurika muri rusange bagira uruhare mu kwiyubakira umugabane wabo, ibihugu byayashyizeho umukono bisabwa ndetse biniyemeza kurandura ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa umugore, ndetse no kurengera uburenganzira bwe.
Ubwo u Rwanda rwizihizaga uyu munsi mu biganiro byabereye mu Cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, abayobozi batandukanye bayitabiriye bagarutse ku ntambwe imaze guterwa n’ibigikeneye gushyirwamo imbaraga mu iyubahirizwa ryayo.
Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Rose Rwabuhihi, yavuze ko aya masezerano yazanye impinduka mu guha ijambo umugore yari yarimwe mu binyejana byo hambere nubwo hakiri ibigikeneye gukosorwa.
Ati ‘‘Aya masezerano yaje ari ikintu gikomeye kuri Afurika kubera ko uburyo umugore yari ameze hari hakiri ivangura rimukorerwa (…) Hari benshi bamaze kumenya uburenganzira bwabo, ariko ngira ngo ntabwo twakwemeza ko bazi bwose.’’
Visi Perezida w’Umuryango Panafrican Movement Ishami ry’u Rwanda, Dr. Twagirimana Epimaque, yagarutse ku gaciro umugore yari afite mu Rwanda mbere y’umwakudo w’abakoloni ariko bahageze aniganwa ijambo, ashimira ubuyobozi buriho kuko bwasubije umugore agaciro akwiye.
Yagize ati ‘‘Na mbere y’umwaduko w’abakoloni hari agaciro umugore yari afite, ariko noneho mu gihe cy’ubukoloni biza gupfira rimwe kubera ya politiki mbi abakoloni bari bafite muri Afurika.’’
Yagaragaje ko kuri Repubulika ya Mbere yayobowe na Kayibanda Grégoire byarushije kuzamba ariko bihumira ku mirari kuri Repubulika ya kabiri ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal.
Yakomeje ati ‘‘Ariko haje kuvuka abarokoye iki gihugu, mu byo bashyize ku murongo no mu byo bashakaga n’ubundi kubohora harimo n’umugore n’uburenganzira bwe.’’
Aya masezerano ya Maputo kuva yashyirwaho amaze gushinywaho n’ibihugu 44 bingana na 80% muri 55 bigize Umugabane wa Afurika.
U Rwanda rugeze he mu kubahiriza uburenganzira bw’umugore?
Isuzuma ryo gusubiza amaso inyuma harebwa impinduka zaje nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Maputo, risanze abagore bo mu Rwanda barashyizwe mu nzego zitandukanye zirimo n’izifata ibyemezo.
Nko mu Nteko Ishinga Amategeko bari kuri 61%, muri Sena ni 34.6%, muzi za minisiteri ni 45.4%, mu Bucamanza ni 49.7%, mu buyobozi bwo hejuru mu nzego za Leta ni 35.15%, mu kuyobora intara ni 40%, mu kuba abayobozi b’uturere bari kuri 30% naho muri njyanama z’uturere ni 46.1%, ni mu gihe mu buyobozi bw’utugari ari 39.8%.
Mu gihe mu myaka yo hambere wasangaga umugore adafite uburenganzira ku mitungo imwe n’imwe nk’ubutaka, iyi myaka 20 isize afite uburenganzira ku butaka harimo n’izungura ryabwo ku kigero cya 50%.
Abagore kandi bari ku kigero cya 92% ku kudahezwa mu bukungu, babasha gukoresha telefoni ngendanwa ku kigero cya 84%, ndetse abapfaga babyara bavuye ku 1071 bariho mu mwaka wa 2000 bagera kuri 203 mu 2020.
Mu byagaragajwe mu nama yabaye none harimo ko hanagaragaye ubwiyongere bw’abakobwa mu kwitabira kujya mu mashuri, ariko bakaba bakiri bake mu kwiga amasomo y’imibare, siyansi n’ikoranabuhanga.
Ni mu gihe icyorezo cya Covid-19 nacyo kiri mu byakomye mu nkokora iterambere ry’umugore, aho nibura basubiye inyuma ku kigero cya 61% mu bigendanye n’uko binjizaga amafaranga mbere yacyo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yibukije ko inzego zose n’abantu ku giti cyabo bakwiye kugira uruhare mu gutuma umugore n’umukobwa atezwa imbere uburenganzira bwe budahutajwe.
Ati ‘‘Ntabwo ari bya bindi byo kuvuga ngo ni iby’abagore (...) iyo tuvuze iterambere ry’umugore ntibisigana n’iterambere ry’umuryango we, ntibisiganwa n’iterambere ry’igihugu.’’
Prof. Bayisenge yibukije ko ab’igitsinagore bagize hejuru ya 50% by’Abaturarwanda muri rusange kandi bakaba ari imbaraga z’igihugu, yibutsa inzego zose ko batubakiwe ubushobozi ngo hanasigasirwe uburenganzira bwabo iterambere u Rwanda rwifuza ritagerwahho uko bikwiye.
Muri iyi nama hagaragajwe ko muri Afurika hakiri ibihugu bifata guhohoterwa umugore nk’ikintu gisanzwe, aho nibura 50% byemeza ko hagomba kujyaho ibihembo bingana ku mugabo n’umugore bakoze inshingano zingana, mu gihe ibindi bigifite imyumvire ko umugore agomba guhabwa igihembo gito, ibyagaragajwe ko hakirimo icyuho ku bihugu bigifite imyumvire ikandamiza umugore.
Hanagaragajwe kandi ko hari ibihugu ababituye bagifata guhohotera umugore nk’ikintu gisanzwe, aho hari nk’ibyemera ko ntacyo bitwaye guhana umugore umukubise ariko ntumukomeretse.
Mu byagarutsweho muri iyi nama byagaragajwe ko u Rwanda hari aho rugeze mu kubahiriza aya masezerano kandi bikaba bikomeje guha agaciro Abanyarwandakazi, ariko ko hakenewe imikoranire n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo na byo byumve ko guha agaciro Umunyafurikakazi atari ukumugirira impuhwe ahubwo abikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!