00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi wahariwe Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga usanze abo mu Rwanda bahagaze he?

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 23 September 2023 saa 10:47
Yasuwe :

U Rwanda ruri kwitegura kwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ubanzirizwa n’icyumweru cy’imyiteguro iberamo ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubuvugizi n’ubukangurambaga bumenyesha abantu bose ibikwiye gukorwa ngo abari muri iki cyiciro badahezwa.

Mu Rwanda icyumweru gitegura umunsi wizihirizwaho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyateguwe hagati yo ku wa 18- 22 Nzeri 2023.

Uyu munsi ngarukamwaka wizihizwa muri Nzeri ugiye gusanga mu Rwanda hari ibikiri imbogamizi ku bafite ubwo bumuga, nubwo hari ibyo bishimira byagezweho nk’intambwe ituma na bo bisanga mu muryango.

Mu myaka yo hambere abafite ubumuga ntibahabwaga agaciro mu bihugu byinshi ku Isi, aho ndetse nko mu Rwanda abana bavukanaga ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahezwaga ku burezi bigizwemo uruhare n’ababyeyi babo babafungiranaga mu nzu ntibajye ku ishuri ndetse ugasanga hari ibigo mbarwa by’amashuri bishobora kwakira abagerageje kujya kwiga.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 14 byakira abana bavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko haracyari imbogamizi y’uko bitigisha ururimi rw’amarenga mu buryo bumwe bitewe n’igihugu umuterankunga wa buri kigo akomokamo n’uko barwigisha yo. Ibi bituma n’ababirangirizamo batavugana ngo bumvikane neza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD), Munana Samuel, yabwiye IGIHE ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubwo bumuga bigiye gusanga abo mu Rwanda baramaze kumenya uburenganzira bwabo nubwo atari bose, ndetse na Leta ikaba yarakoze ibishoboka kugira ngo n’abandi Baturarwanda babigiremo uruhare.

Ati ‘‘Kuba barakoze ubuvugizi Leta igashyiraho politiki iborohereza, cyane cyane ko ururimi rw’amarenga rutangiye gukwirakwira barwigisha abifuza kurumenya barimo abarimu n’abaganga, kugira ngo bashobore gutanga servisi zinoze.’’

Yakomoje ku kuba bikiri imbogamizi kuba urwo rurimi rutaremerwa nk’izindi zikoreshwa mu Rwanda ngo rube rwatangira no kwigishwa mu mashuri, ku buryo byorohera abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakabasha kuvugana n’abandi Baturarwanda mu buryo bworoheye buri wese.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), avuga ko ibyo gukoresha ururimi rw’amarenga biri kwigwaho rukaba rwanashyirwa muri gahunda z’imyigishirize.

Ati ‘‘Mu Nama y’Abaminisitiri yabanjirije iheruka, wabonye ko ururimi rw’amarenga baruganirijweho ndetse barushyira no mu myanzuro. Ubu rero tugiye gutegura ibikorwa byo kurusakaza hirya no hino ku buryo dutegura amasomo uko azajya yigishwa ndetse dushake uburyo twanarushyira mu ikoranabuhanga ku buryo abantu bashobora kuzajya barwiyigisha.’’

Mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023, ni ho hagaragarijwemo ko hagiye gusohoka inkoranyamagambo nshya y’ururimi rw’amarenga ndetse nihamara gufatwa imyanzuro rukazaba rwakwemezwa rugashyirwa ku rutonde rw’indimi zikoreshwa mu Rwanda.

Abavuga rikumvikana bari kwigishwa ururimi rw’amarenga

Ubusanzwe Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD), washyizeho uburyo butuma abantu bose babyifuza bashyirirwaho porogaramu yo kwiga ururimi rw’amarenga.

Washyizeho kandi uburyo bufasha abakozi b’ibigo byaba ibya Leta biganwa n’abantu benshi, batangira guhabwa inyigisho z’uru rurimi kugira ngo biborohereze mu kwakira ababagana barimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ku ikubitiro bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), MTN Rwanda n’abandi barimo abaganga mu byiciro bitandukanye bitabiriye iyo gahunda.

Mu gukomeza ubukangurambaga bwo kwiga no kwigisha ururimi rw’amarenga, mu kwizihiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hanatoranyijwe bamwe mu bavuga rikumvikana muri gahunda yiswe ‘Global Leaders Challenge’ yanakozwe mu bindi bihugu, kugira ngo bigishwe iby’ibanze kuri urwo rurimi banatangire gukangurira abandi kurwiga, binyuze mu butumwa bazatanga muri urwo rurimi buzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Hazanakomeza kandi gutangwa amahugurwa ku barimo abayobozi n’abakozi b’inzego zitandukanye zirimo RIB na Polisi y’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere imikoresherezwe y’uru rurimi, hakorwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere no kumenyekanisha uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Raporo iheruka y’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku Isi, World Federation of the Deaf, igaragaza ko abasaga miliyoni 70 mu batuye Isi bafite ubwo bumuga, 80% bakaba abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Gusa haracyari imbogamizi ko abo baturage bakoresha indimi z’amarenga zisaga 300 ku buryo na bo ubwabo hari ubwo bibagora kumvikana.

Imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekanye ko Abanyarwanda bafite imyaka kuva kuri itanu gusubiza hejuru bagera kuri miliyoni 11, 5 abagera ku 391.775 bakaba ari bo bafite ubumuga, barimo abagabo 174.949 n’abagore 216.826.

Imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekanye ko 79% bafite ubumuga bw’ubwoko bumwe naho 13% bafite bubiri icyarimwe, mu gihe abafite uburenze bubiri [bukomatanyije] bagera ku 8%.

Ubumuga bwo kutabona no kutumva bufitwe n’abagera kuri 16,3% bukurikiwe n’ubwo kutabona n’ubw’ingingo (14,4%) naho kutumva no kutavuga bagera kuri 12,4%.

Abo mu byiciro bitandukanye bakomeje guhugurirwa uko barushaho kumenya uko baganira n'abafite ubumuga binyuze mu gukoresha ururimi rw'amarenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .