Abitabira iyi siporo bahamya ko ibafasha gufata neza umubiri bituma ubwonko bukora neza.
Igikorwa cya siporo rusange yari iteganyijwe mu ntangiriro za Mata 2019, cyigijwe imbere kuko izakorwa ku wa 31 Werurwe 2019 nkuko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabitangaje bubinyujije ku rukuta rwa Twitter.
Uyu munsi wahinduwe kubera ko wahuriranye n’itangizwa ry’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kizatangira ku Cyumweru cyo ku wa 7 Mata 2019.
Abanyarwanda bose bitabiraga iyo mikino ngororamubiri cyane cyane abatuye i Kigali, bamenyeshejwe ko uwo munsi wimuriwe ku cyumweru cya nyuma cya Werurwe ku masaha asanzwe yo kuva saa Moya z’igitondo.
Biteganyijwe ko ku wa 7 Mata 2019, Perezida Paul Kagame azayobora umuhango wo gutangiza icyunamo.
Nubwo ku rwego rw’igihugu bizabera i Kigali, mu midugudu yose hazatangirwamo ibiganiro kuva saa tatu za mu gitondo, naho buri karere kazajya gahitamo umudugudu umwe ufite amateka adasanzwe naho habere gahunda yo ku rwege rwako. Kuri uwo munsi kandi hazaba umugoroba wo kwibuka.
Icyunamo kizasozwa ku wa 13 Mata mu muhango uzabera ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, harebwa uruhare rw’abanyapolitiki muri Jenoside ariko hanibandwa ku musanzu wabo mu kubaka igihugu.
Mu Ukuboza 2017 nibwo Perezida Kagame yatanze igitekerezo cy’uko ‘Car Free Day’ yabaga rimwe mu kwezi, yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahise bufata icyemezo ko ‘Car Free Day’ izajya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.
‘Car Free day’ yabaye bwa mbere mu Rwanda ku wa 29 Gicurasi 2016 ndetse abatuye Umujyi wa Kigali bemeza ko ari umunsi waziye igihe kuko ubafasha kwirinda indwara zitandura zisigaye zibasiye abantu ku bwinshi.
Kuva yatangira abantu barenga ibihumbi bitandatu bamaze kwitabira igikorwa kiberamo cyo kwipimisha indwara zitandura. Muri bo, 70% ni ab’igitsina gabo.
Abagore bakanguriwe kwirinda ibyatuma bagira umubyibuho ukabije kuko ku kigero cya 65% ubagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’ibibazo by’umutima.



















TANGA IGITEKEREZO