Ni impanuka yabaye ahagana saa kumi za mu gitondo mu murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Busoro mu mudugudu wa Kabushongo muri Rubavu.
Amakuru avuga ko ubwo bwato bwari bwikoreye amabuye y’amapave, buyakuye Nyamyumba buyajyanye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.
Bwari butwawe na Ndayisaba Bernard w’imyaka 51 ari kumwe n’umuhungu we witwa Hakizimana Etienne w’imyaka 20. Mu gihe bari bamaze kurenga ahacukurwa Gaz Methane mu Kivu nibwo bahuye n’umuhengeri mwinshi ubwato burarohama.
Hakizimana Etienne yabashije koga avamo ari muzima naho se Ndayisaba Bernard amanukana nabwo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Kazendebe Heritier yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa Ndayisaba Bernard utaraboneka.
Ati “Biragoranye ko umurambo we waboneka kuko yamanukanye n’ubwato kandi bupakiye’’.
Yakomeje ahumuriza umuryango wabuze umuntu ntubashe no kumushyingura, abizeza ubufasha bw’ubuyobozi.
Impanuka mu kiyaga cya Kivu yaherukaga tariki 22 Ukwakira 2019 ubwo imodoka y’Ikigo cy’Abashinwa cyakoraga umuhanda uva ahazwi nka Marine i Rubavu ugana ku ruganda rwa Bralirwa, yataga umuhanda ikagwa mu kiyaga cya Kivu abantu babiri bakahasiga ubuzima.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!