Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2022 ahagana saa Moya n’iminota 40.
Yabereye mu muhanda uva ku Rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ruri ahitwa i Murambi werekeza mu Rukari.
Umugabo wari utwaye iryo gare witwa Bagiruwubusa Ferdinand w’imyaka 56 yahise apfa. Yari avuye gukora akazi ko kubaka kuko yari umufundi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko bari barasabye abatwara amagare kwirinda kunyura muri uwo muhanda nijoro kuko amatara awumurikira yapfuye akaba ari gusanwa.
Ati "Amatara yo ku muhanda yarapfuye ariko twasabye abatwara amagare ko birinda kuwunyuramo nijoro bayatwaye cyangwa bakayashyiraho amatara. Amatara yo ku muhanda ari gukorwa ku buryo mu gihe gito hazaba habona."
Umurambo wa Bagiruwubusa wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza. Nyakwigendera yasize umugore bari batarabyarana umwana.
Umusore wakomerekejwe n’iyo mpanuka we ari kwitabwaho n’abaganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!