00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu utaramenyekana yashyize ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ururabo rwanditseho ngo ‘Tuzahora Tubibagirwa’

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 April 2019 saa 11:57
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bwitabaje Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gushakisha uwashyize ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ururabo rwanditseho ngo ‘Tuzahora Tubibagirwa’.

Kuri uyu wa Mbere ubwo abaturage b’Umurenge wa Ntarama bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urugendo rwo kwibuka byaje kugaragara ko hari umuntu utaramenyekana washyize ku rwibutso ururabo ruriho ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuntu wari wasigaye ku rwibutso areba aho yashyinguye ni we wabonye urwo rurabo asa n’uhungabanye ararushwanyaguza. Abandi bahise bajya kureba, bararuterateranya basanga handitseho ngo "Tuzahora Tubibagirwa."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Marthe, yabwiye IGIHE ko uwo muntu atigeze amenyekana ariko bamenyesheje inzego z’umutekano ngo ashakishwe.

Ati "Turacyakomeza gushakisha haba mu bagiye bafata amafoto, turacyakomeza guhanahana amakuru ngo turebe ko hari amakuru twabona adufasha kumufata. Twabimenyesheje inzego zishinzwe umutekano nabo barimo baradufasha gushakisha."

Uyu muyobozi akomeza agira inama abaturage yo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba ijisho rya bagenzi babo, bakagaragaza uyigaragayeho akabihanirwa.

Uwashyize ururabo ku rwibutso rwa Jenoside rwanditseho 'Tuzahora Tubibagirwa' arashakishwa uruhindu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .