00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunuko wo mu kimpoteri cy’i Nduba ukomeje kubera imbogamizi imibereho y’abagituriye

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 29 November 2013 saa 08:44
Yasuwe :

Abaturage baturiye ikimpoteri (ikusanyirizo ry’imyanda) giherereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, barasaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gukora ibishoboka byose bikabishyura vuba bagahunga umunuko n’umwanda bituruka kuri iki kimpoteri kuko ngo bishobora kubatera indwara zabaviramo urupfu.
Iki kimpoteri cyimuriwe mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, gikuwe i Nyanza ya Kicukiro, abaturage bagituriye basaba ko bahabwa ingurane vuba bakimuka, kuko umwanda ukabije uharangwa (…)

Abaturage baturiye ikimpoteri (ikusanyirizo ry’imyanda) giherereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, barasaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gukora ibishoboka byose bikabishyura vuba bagahunga umunuko n’umwanda bituruka kuri iki kimpoteri kuko ngo bishobora kubatera indwara zabaviramo urupfu.

Iki kimpoteri cyimuriwe mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, gikuwe i Nyanza ya Kicukiro, abaturage bagituriye basaba ko bahabwa ingurane vuba bakimuka, kuko umwanda ukabije uharangwa akenshi unabageraho biciye mu masazi menshi ahatuma. Babariwe imitungo yabo muri Kanama 2013.

Ubwo IGIHE twasuraga aba baturage tariki ya 25 Ugushyingo 2013, twasanze barimo kwirukana amasazi wabonaga ko ari menshi. Mu rugo ruvukamo Mukamana Donatha uri mu kigero cy’imyaka 35, twamusanze ku irembo ateruye umwana avuga ko yari amujyanye mu nzu amuhungisha amasazi yagaragaraga ko ari menshi ku buryo ngo n’abana ajya abanduza indwara ziterwa n’umwanda uva muri iki kimoteri baturiye, dore ko bari nko muri metero 15.

Yagize ati “Twarayobewe, umwana ntiwamugaburira hanze ni ukujya kumuhisha mu nzu ngo atanduzwa n’aya masazi; hari benshi ajya atera impiswi. Natwe abakuru duhora turwaye inzoka, bitandukanye na mbere iki kimpoteri kitaraza hano.”

Ibi kandi binemezwa na Mbarushimana Delphine na we utuye aha hantu, uvuga ko umunuko ubegeze kure ndetse n’umwanda kuko ngo mbere bajyaga batekera hanze ariko ngo ubu no mu gikoni gikinze amasazi asangamo abantu, kwanika amasahane ku dutanda two hanze ngo byo byabaye umugani.

Kazakobwa Agnes ubona ari mu kigero cy’imyaka 60, yavuze ko umwanda ubabangamiye cyane kuko mbere bashoboraga kwanika imyumbati ku irembo no mu rugo, ariko umwanda watumye babihagarika. Akaba yumva kwimurwa kwabo byakorwa vuba, bagahunga icyo yise urupfu ruterwa n’umwanda.

Iki kimpoteri kirimo umunuko udasanzwe aba baturage batigeze bahura na wo mu mateka yabo. Nk’uko babyivugira bakunze guhura na wo cyane nyuma y’imvura, mu gitondo na nimugoroba, ariko byaba ari mu gihe umuyaga urimo guhuha bikaba ibindi, uretse ko n’ubusanzwe n’iyo izuba riva na bwo uba uhari.

Aba baturage bavuze ko abashinzwe iyi myanda bajya bateramo umuti ariko bikanga ahubwo amasazi akarushaho kubasanga mu ngo. Ibi bishingwe bigizwe n’imyanda itandukanye iba irimo amazirantoki, ibisigazwa byavuye ku matungo n’ibindi bizamura umunuko.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubivugaho iki?

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Rangira Bruno ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali yavuze ko bamaze kumvikana n’inzobere zo mu gihugu cy’ikirwa cya Maurice bazajya babibyazamo ifumbire mu gihe kandi hari n’undi mushinga wo kubibyazamo amashanyarazi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yatangaje ko iki kibazo umujyi ayobora uri mu nzira yo kugikemura burundu.

Yagize ati “Hari abaturage bimuwe bwa mbere , abo tugiye kwimura ni ubwa kabiri, bamaze kubarirwa ababyemeye n’abadafite ibibazo by’amakimbirane y’amasambu hagati yabo bamaze gutanga nimero za konti, mu gihe cya vuba bazayabona.”

Ndayisaba yavuze ko mu cyumweru kimwe abadafite ibindi bibazo bazaba bamaze kwishyurwa kuko amafaranga yabo ahari.

Yagize ati “Babaruriwe mu kwezi kwa Kanama, amafaranga yabo arahari abadafite ibibazo nk’amasambu afitanye amakimbirane mu cyumweru kimwe bazishyurwa, abataranyuzwe n’amafaranga bazahabwa twabibukije ko bazana inzobere zigapima agaciro k’imitungo yabo.”

Hari abatishimiye igiciro bahawe

Abaturage bamwe mu babariwe bavuga ko amafaranga bateganywa guhabwa batayishimiye kuko ngo ari makeya. Kazakobwa Agnes yavuze ko bari bakwiye guhabwa nibura miliyoni 6 nyamara bakaba barabariwe enye gusa. Ibi kandi ni na byo Mukamana Donatha na we avuga ko bababariye miliyoni 6 mu gihe yumva bari gukuba kabiri arebye imitungo bafite.

Gusa ngo bamwe bahisemo kwemera aya mafaranga batiriwe bashaka inzobere ziza kubapimira, kuko ngo hari umugabo umwe witwa Sendahangarwa Jacques wavuze ko mu gikorwa cya mbere cyo kwimura abaturiye iki kimpoteri yari yabariwe miliyoni 28 ariko bucyeye bwaho bakaza bamubwira 13; kuri ubu akaba amaze umwaka urenga yaranze kwimuka ngo ategereje igiciro gikwiye nyamara umunuko n’amasazi bisimburanwa ku rugo rwe n’umuryango we.

Kwishyurwa byigeze kuba ikibazo

Muri Gicurasi 2013, imiryango 41 yari yimuwe ahari iki kimpoteri yatinze kwishyurwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali aho bwari bwavuze ko bazishyurwa mu cyumweru kimwe nyamara byaje gufata igihe kirenze ukwezi abaturage bakiyambaza inzego zitandukanye.

Iki kimpoteri cyatangiye kumenwamo imyanda ivuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali guhera muri Gicurasi 2012, ariko bamwe mu bimuwe ahamenwa iyi myanda ntibahawe ingurane zabo nk’uko biteganyanywa n’itegeko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages