Uyu munyemari yageze umaze imyaka igera kuri ibiri akorera ibikorwa bye mu Rwanda byiganjemo gufasha abatishoboye, yageze muri Nyanza abona ko hari abafite ikibazo cyo kutagira amazi meza, yemera gutanga inkunga.

Yatanze amafaranga miliyoni 30 zikoreshwa mu kubashakira amazi meza. Mu kagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi , amazi meza yegerejwe ingo zirenga 8000 naho mu ka Gahombo, Umurenge wa Kigoma ni ingo zirenga 7000.

Amazi yatanze afite amavomo 14, akaba akomoka ku isoko ndende bacukuye mu bujya kuzimu, azamuka ajya mu kigega kinini gishobora kubika litilo 10,000 zakoreshwa mu gihe cy’amezi atatu igihe amazi yaramuka abuze.

Saadi Ibuni Zaidi wavugaga mu rurimi rw’icyarabu agasemurirwa na Imam wa Islam mu Ntara y’Amajyepfo, Sheih Ismael Ntawukuriryayo, yabwiye abaturage ko yishimira gukorera mu Rwanda kubera umutekano ahabona ndetse no kuba abaturage n’ubuyobozi bafite icyerekezo kimwe cyo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ati “Uyu mutekano mubona hano mu gihugu cyanyu niwo utuma ibyiza byose bibageraho. Uwo ari we wese arakora haba ku manywa cyangwa nijoro. Njyewe nishimira gukorana namwe kubera ko mwebwe n’abayobozi banyu mufite icyerekezo kimwe cyo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyanyu.”

Abaturage bishimiye amazi meza begerejwe, bavuga ko basa nk’ababonekewe kuko batazongera kuvoma amazi mabi y’umugezi w’Akanyaru.

Hamida Uwizeyimana wo mu Kagari ka Mututu yagize ati “Amazi yari agoye twavomaga mu Kanyaru, abandi bakavoma mu binamba, abandi bakavoma muri Nyarubogo, kandi ubyumve ko kuva hano ugera aho twavomaga twakoreshaga nk’amasaha abiri n’igice. Nawe urabyumva kugira ngo tuvome ibinamba tutazi no kuyateka cyangwa kuyasukura ni ibibazo. Ikindi kibazo badukemuriye ni uko twoherezaga abana kuvoma ibyo binamba bavayo bakajya kwiga bagasanga bakererewe”.

Umuyobozi wa Islam mu Karere ka Nyanza, Sheih Assouman Kabiriti, ari nawe wazanye uyu munyemari mu Rwanda, avuga ko ibikorwa byo guteza imbere abaturage babikora bagendeye kuri gahunda Leta y’u Rwanda ifite zo guhindura ubuzima bw’abenegihugu.

Yagize ati “Ibi tubikora muri gahunda y’iterambere igihugu cyacu kitwerekezamo, kuko Umunyarwanda igihugu cye cyamuhaye agaciro kimutoza no kwihesha agaciro iteka, ibyo rero biduha imbaraga zo guhora duharanira ko twagira ikintu cyiza gifite ubudasa dukora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yasabye abaturage gufata neza amazi bahawe kandi bakayabyaza umusaruro uzana impinduka mu mibereho yabo.
Ati “Aya amazi icyo nabasaba ni ukuyafata neza kandi nkabasaba ko yazana impinduka mu mibereho yanyu, umwanda, abantu baba batisukuye, indwara ziterwa n’isuku nke, ibyo byose turizera ko aya mazi azabafasha kubirangiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko bumaze kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 74%, intego ikaba ari uko umwaka wa 2017 uzasozwa bari kuri 80%.

Ibikorwa by'[amazi meza byatashywe ku mugaragaro ubwo Abayisilamu bo mu Kagari ka Mututu bamurikirwaga umusigiti mushya wa kijyambere bubakiwe n'uyu Umunya Arabia Saudite, watanze amafaranga hafi miliyoni 35 .

Umunya-Arabia Saudite, Saadi Ibuni Zaidi, watanze inkunga yo kugeza amazi meza ku baturage b'i Nyanza
Umunya-Arabia Saudite, Saadi Ibuni Zaidi, watanze inkunga yo kugeza amazi meza ku baturage b'i Nyanza
Abaturage banejejwe no kubona amazi meza hafi yabo
Abaturage banejejwe no kubona amazi meza hafi yabo
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda
Rimwe mu mavomo yubakiwe abaturage
Rimwe mu mavomo yubakiwe abaturage
Abayisilamu bo mu Murenge wa Mututu bubakiwe umusigiti mushya
Abayisilamu bo mu Murenge wa Mututu bubakiwe umusigiti mushya