Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, ni bwo yaganirije aba banyeshuri babifashijwemo n’ubuyobozi bwabo ngo bagire ibyo bamwigiraho.
Damien Mouzoun warangije amashuri yisumbuye afite imyaka 15, ubu afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku myaka 26.
Amaze kuzenguruka ibihugu 40 bya Afurika agahura n’abayobozi bakuru babyo, aho yagiye asiga urumuri ruturuka ku ishema aterwa no kuba umunyafurika.
Damien yashinze ikigo cyitwa AYINA THINK TANK abereye umuyobozi gifite amashami i Kigali mu Rwanda, Ghana no mu Birwa bya Maurice gitanga serivisi zifasha urubyiruko kwiteza imbere no kubyaza inzozi zarwo ibikorwa bifatika.
Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Masabo Martin yavuze ko batumiye Damien nk’umuntu udasanzwe, ufite ibitekerezo byatera akanyabugabo abanyeshuri ayobora.
Damien Mouzoun yavuze ko nubwo hari abamubona nk’umuntu wamaze kugera iyo ajya bitewe n’ibikorwa amaze kugeraho agifite ahandi hantu akeneye kugera.
Ati “Iyo abantu bageze mu biro byanjye usanga bavuga ngo nageze iyo njya ariko mbabwira ko urugendo rukiri rurerure.”
Akangurira urubyiruko kumva ko Abanyafurika batandukanye n’inyamaswa aho usanga umuntu yibwira ko kuba ari umwirabura nta cyo yabasha kugeraho.
Yagize ati “Ku myaka 20 nari mfite ikigo cyanjye muri Ghana aho nakoreshaga abazungu babiri. Abanyafurika bagenzi banjye baje ku biro, umuzungu arababwira ati ‘ntacyo nabafasha nimugane umukoresha wanjye.’ Bageze mu biro bahita basohoka babwira umuzungu ko nta ‘boss’ babonye. Ntibiyumvishaga ukuntu umuntu muto nkanjye w’umwirabura yaba umuyobozi w’ikigo kandi agakoresha abazungu.”
Yavuze ko Abanyafurika bafite ubushobozi kandi badakwiye kwisuzugura ngo ni uko ari abirabura kuko “guhora twibwira ko dukennye ntibyatuma tubasha kubaka izina ngo tugere kure hashoboka. Ntitugomba kuzitirwa n’uko turi bato cyangwa Abanyafurika.”
By’umwihariko, yasabye abanyeshuri ba LDK ko kugira ngo babyaze umusaruro ubumenyi bwabo bakwiye kugira icyerekezo gifatika bakamenya aho bashaka kugera mu myaka nk’itatu cyangwa 10 iri imbere, ngo bashobore gutsinda ibigeragezo bahura na byo mu nzira igana icyo cyerekezo.
Yavuze kandi ko bakwiye kumenya ko amahirwe bafite uyu munsi batazayahorana, abakangurira kutayapfusha ubusa batangira kwiha inshingano bakiri bato.
Yagize ati “ Niba ufite ababyeyi baguha amafaranga ntuyakineho ngo utekereze ko ari ko bazahora bayaguha. Ni ahawe kudapfusha ubusa ayo mahirwe baguha ukareba ku buzima bwa nyuma y’ishuri.”
Yakomeje agira ati “Mukwiye kubaho nk’aho nta babyeyi mufite nubwo mubafite. Mutekereze kandi mukore nk’aho mudafite abazabitaho mu gihe kiri imbere. Gutangira kwiha inshingano ukiri muto ni urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi.”
Damien Mouzoun yakanguriye aba banyeshuri kwita ku masomo n’indangagaciro bahabwa, kandi buri wese akamenya icyo abasha gukora abandi batabasha cyangwa icyo abandi babasha gukora we atabasha ngo abone aho yongera imbaraga.
Damien yize ibijyanye n’ubuhinzi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza yaboneye muri Burkina Faso. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Social Innovation Magagement’ yaboneye muri Kenya. Avuga Igifaransa n’Icyongereza nk’ururimi rwe rwa kabiri yumva neza.
Akangurira urubyiruko kugana ikigo AYINA Think Tank ngo bige ibijyanye n’ubuzima bw’ibanze ngo bashobore kubyaza umusaruro ubumenyi n’impano bifitemo.











Ibitekerezo 0