Umunya-Israel Sarah ,n’Umunya-Palestine Hamze ni abanyeshuri mu kigo cya Aileen Getty School of Citizen Journalism. Bavuga ko batangajwe n’uburyo nyuma y’imyaka 21 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Abanyarwanda biyunze, bababariranye, ubu bakaba bafatanyije guteza igihugu cyabo imbere. Ibi ni byo bashakaga kwirebera kuko babifataga nk’inkuru mbarirano’.
Mu minsi icumi bamaze mu Rwanda, bazengurutse hirya no hino mu gihugu, bumva ubuhamya, babwirwa amateka y’u Rwanda ndetse banahishurirwa ‘amabanga’ yatumye Abanyarwanda bongera kubana mu mahoro ari na cyo cyabuze hagati y’abaturage b’ibihugu byabo kugeza ubu.
Bavuga ko iminsi icumi bamaze mu Rwanda yabahuje kurusha imyaka ibiri bari bamaze baziranye.
Hamze yakuze abwirwa ko sekuru yishwe n’Abanya-Israel ubwo yari yagiye kurwanira igihugu cye ndetse yigishwa ko abishe Sekuru ari abagome agomba kubarwanya.
Sarah, yakuze abwirwa ko agomba guterwa ishema n’ubwoko bwe. Iyo avuze ko agiye guhura n’abanya-Palestina, ababyeyi be bamusaba kwitonda cyangwa bakamubuza. Yabwiwe kutazigera yizera na rimwe ‘umwarabu.’ Bavuga ko, uko igihe gishira ari ko urwango n’ubwicanyi byiyongera aho kugira ngo bigabanuke hagati yabo.
Ibyabaye mu Rwanda babifata nk'ibitangaza
Sarah avuga ko ibyabaye mu Rwanda birenze ukwemera ndetse ko bitazibagirana mu mateka ya muntu. Agira ati “Mu myaka 21 ishize, u Rwanda rwanyuze mu bihe bitazasibangana mu mateka y’ikiremwamuntu, aho mu minsi 100 gusa, abasaga miliyoni barimo abana, urubyiruko, abagabo, abagore, abakambwe, bishwe urw’agashinyaguro n’abaturanyi babo, inshuti zabo, bagenzi babo b’Abanyarwanda.Yari Jenoside yakorewe Abatutsi. Abatutsi bambuwe ubumuntu, bitwa inyenzi n’ibindi byinshi byo kubatesha agaciro. Urwango rwigishwaga no mu mashuri.”
Sarah akomeza avuga ko nyuma y’ibyo byose, uyu munsi u Rwanda ari igihugu gitangaje, gisukuye, gitekanye, gifite abaturage bafite urugwiro bemera kwigira ku mateka mabi banyuzemo bakubaka ejo hazaza h’igihugu cyabo.
Yagize ati: “Twaganiriye n’impande zombi; abacitse ku icumu n’abagize uruhare muri Jenoside. Bose bemera ko Jenoside yabagizeho ingaruka mbi ndetse bakemera kongera kubana neza mu mahoro. Hari ubuhamya numvaga nkumva amarira ambunze mu maso. Ibi byanyigishije isomo rikomeye ntari nzi mbere: Ibyabaye byarabaye, icy’ingenzi ni ejo hazaza”
Ibibazo byose baje bibaza batashye babiboneye ibisubizo
Sarah na Hamze bavuga ko iminsi bamaze mu Rwanda yababereye isomo ryatumye babona ko ubwiyunge bushoboka hagati y’abanya-Israel n’abanya-Palestina kuko ntawabaraze guhora mu makimbirane adashira no kumena amaraso.
Bavuga ko n’ubwo ijwi ryabo ari rito ugereranyije n’intera ikibazo kiri hagati y’ibihugu byabo kimaze gufata, bazakoresha uko bashoboye bakabera bagenzi babo urugero ndetse bakazaraga abazabakomokaho urukundo, bitewe n’ibyo babonye mu Rwanda.





Ibitekerezo 0