00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Mozambique abona ijambo ryahawe Abanyarwandakazi nk’ipfundo ry’iterambere

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 9 March 2015 saa 05:51
Yasuwe :

Muchimba Sikumba Dils, impirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (Gender), ukomoka muri Mozambique asanga kuba u Rwanda rusigaye ari ubukombe mu kugira iterambere ryihuse byaratewe n’ibanga Perezida Kagame yarushije abandi bayobozi, ryo guha umwanya abagore nabo bakagira uruhare rwunganirana n’urw’abagabo mu guteza imbere igihugu.

Uyu mugore w’imyaka 51, ni impuguke imaze imyaka 17 yibanda ku buringanire mu kazi ke ka buri munsi, mu myaka 28 amaze mu kazi muri rusange.Yakoze imyaka myinshi mu Muryango w’Abibumbye ahirimbanira uburinganire, akorera Leta ya Mozambique, Societe Sivile ndetse magingo aya aracyakora nk’inzobere yigenga (Independent Consultant) n’indi mirimo itandukanye.

Muchimba Sikumba akunda u Rwanda cyane, ahagarariye inyungu zarwo mu gihugu cye, byiyongeye kandi ku mazina ye yongereyeho irinyarwandakazi, ‘Murekatete’.

Muchimba Sikumba Dils

Uyu mugore udatana no kugenzura uburinganire aho ageze hose, yaganiriye byihariye na IGIHE, maze agaragaza ishema atewe n’uko u Rwanda rwumva kandi rukubahiriza ihame ry’uburinganire kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ku Isi.

Muchimba Sikumba avuga ko uruhare rw’abagore rufite umwanya munini mu iterambere riri kwihura mu Rwanda, kuko uyu muvuduko udasanzwe w’iterambere watangiye aho Umukuru w’igihugu Paul Kagame abasubirije ijambo batari barigeze mbere.

Muri iki kiganiro kirambuye, uyu mugore yagaragaje ko guha umwanya abagore wo gufatanya n’abagabo mu guteza imbere igihugu ari umwihariko wa Perezida w’u Rwanda, byanagejeje u Rwanda ku mwihariko wo kugira ubukungu bw’ihuse ugereranije n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

Avuga ko kimwe mu bimutera ishema ari uburyo Perezida Kagame ariwe mukuru w’igihugu uha agaciro buri muntu wese kandi akamuha umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwe, mu gihe hari abacyumva ko umugore ntacyo ashoboye.

Yishimiye cyane uburyo abakobwa batinyutse ikoranabuhanga muri Tumba College of Technology

Yagize ati “U Rwanda kuri jye ni indashyikirwa, Ubukombe… kuko ndabyibuka neza ubwo nakoraga mu muryango w’Afurika yunze ubumwe (UA) muri 2003, aho njye na bagenzi banjye twahirimbaniraga ko ibihugu byose byubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zifata ibyemezo. Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu wakiranye na yombi ibitekerezo byacu.”

“[…] U Rwanda nicyo gihugu cyaciye agahigo ko kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, niba nibuka neza icyo gihe bari 48%, ndetse ubu bwo bamaze kurenga 60%.Ni ishema kuri jye rero kugira igihugu nk’u Rwanda cyumva kandi kigashyigikira ihame ry’uburinganire.”

Muchimba Sikumba asanga abanyarwandakazi bashoboye, kandi ngo iterambere u Rwanda rugezeho rikwiye kubera igisubizo abatarumva akamaro k’abagore mu myanya ifata ibyemezo, bakajujura bavuga ko ntacyo bashoboye bityo ntan’impamvu yo kubinjiza ahafatirwa ibyemezo.

Kimwe mu byo Ashimira Abanyarwanda ni ukuba leta yarabahaye ijambo, nabo ntibarihunge ahubwo bakaribyaza umusaruro, igihugu kigatera imbere.

Ati “Leta y’u Rwanda yahamagariye abagore ibasaba gufata inshingano mu myanya ifatirwamo ibtemezo, ibabwira iti ‘abantu twese turareshya.’ Iyo abagore bavuga bati ‘ntabyo twishoboye’ nta kiba cyarakozwe, ariko igishimishije ni uko abanyarwandakazi bavuze bati ‘turiteguye reka dufatanye guteza imbere igihugu.’ Ndabashimiye cyane.”

Urugendo ruracyari rurerure…

Uyu munya-Mozambique yasabye Abanyarwandakazi kutirara ngo bumve ko bashoboye bashingiye ku ijambo bahawe, ahubwo yabasabye gukomeza gushyira imbaraga n’umutima ku cyateza imbere igihugu aho kiva kikagera.

Yabasabye kandi gukomeza ubutwari bagize mu kubohora igihugu ndetse no kugira uruhare mu kugiteza imbere, ariko abibutsa ko ubwo butwari bukwiye kwigishwa abakiri bato nabo bagakura bazi ko bagomba kubohora igihugu mu rwego rw’ubukungu.

Ati “Banyarwandakazi mukomere, mushyire imbaraga ku ruhare rwanyu nk’abagore kandi mufatanye n’abandi, ariko munibuka gushyigikira abakiri bato ngo ubwo butwari bwanyu butazazimira, munibuke ko urugamba rwa politiki rwo kubohora igihugu rwakozwe namwe bakuze, ariko abakiri bato nabo bakeneye imbaraga zo kurwanisha urugamba rw’iterambere igihugu kirimo. Abakiri bato rero bakwiye gutegurwa guhangana n’imbogamizi zishobora kwitambika urugendo rwo guteza imbere igihugu.”

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko abagore bo mu Rwanda rwo hambere baharirwaga imiririmo iciriritse yiganjemo iyo mu rugo, mu gihe abagabo bihariraga imyanya ifatirwamo ibyemezo.

Ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi ibi ntibirubuza kuza mu myanya y’imbere mu kugira ubukungu bwihuta ugereranije n’ibindi bihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages