00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Uganda wageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda yarashwe ashaka gutema abagize inzego z’umutekano

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 5 June 2020 saa 08:54
Yasuwe :

Abanya-Uganda bakomeje kwishora mu bikorwa bya magendu ndetse banahagarikwa n’inzego zishinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda bagatsimbarara mu gihe hashize igihe kinini baburirwa ko ibyo bikorwa bitemewe.

Uheruka gufatirwa muri ibi bikorwa ni Umunya-Uganda witwa Warren Musekura, wageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda, kuwa Kabiri akaraswa n’inzego z’umutekano zari ku burinzi nyuma y’uko zimuhagaritse akabyanga ahubwo agashaka kuzirwanya yifashishije icumu n’umuhoro yari afite.

Ibi byabereye ku butaka bw’u Rwanda mu bilometero 12 uvuye ku mupaka wa Uganda mu mudugudu wa Kamatengu, Akagari ka Ruconsho, Umurenge wa Rwerere mu Karere ka Burera.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko Musekura akomoka muri Bigagga mu Karere ka Kabale muri Uganda, akaba ari umuntu usanzwe uzwi winjiza ibintu mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Musekura yafashwe yinjiza mu gihugu magendu y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa ‘gin’, ndetse n’imifuka ibiri irimo amakarito y’ibibiriti abinyujije mu nzira zitemewe. Abayobozi b’umupaka bavuze ko ari ho yakubitaniye n’inzego z’umutekano zimuhagaritse arabyanga atangira kuzirwanya akoresheje intwaro gakondo yari afite.

Abaturage ba Burera bavuga ko Musekura amaze igihe avuga ko yiteguye kurwanya uwo ari we wese wamwitambika mu nzira ye ya magendu, akaba yitwazaga icumu n’umuhoro yiteguye kubikoresha bityo akaba yahagaritswe n’abashinzwe umutekano agashaka kubarwanya nabo bakitabara.

Umurambo wa Musekura wajyanywe mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma. Ubwo yaraswaga akaba nta cyangombwa na kimwe yasanganywe. Umurambo we ukazasubizwa muri Uganda.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, nabwo hari abaturage babiri ba Uganda barasiwe ku butaka bw’u Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza magendu bahagarikwa na Polisi bagashaka kuyirwanya.

Tariki ya 9 mu rukerera rushyira iya 10 Ugushyingo 2019 nibwo abapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda mu Murenge wa Tabagwe muri Nyagatare, barashe bica abagabo babiri bashatse kurwanya inzego z’umutekano ubwo bageragezaga kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe, bigakekwa ko bafite magendu.

Ubuyobozi bwavuze ko Polisi y’u Rwanda yabanje guhagarika abo baturage bari bazanye magendu mu Rwanda banayicishije mu nzira zitemewe bashaka kuyirwanya mu rwego rwo kwitabara irarasa hapfamo babiri abandi basubira inyuma ku butaka bwa Uganda.

Muri Gicurasi 2019, hari abandi babiri barimo Umunyarwanda n’Umugande barasiwe Tabagwe bashaka kurwanya abashinzwe umutekano ubwo babahagarikaga batwaye magendu.

Magendu, umukoro watanzwe na Museveni?

Muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yareruye ahamagarira abacuruzi n’abaturage gukora magendu, mu gihe igihugu cye gikomeje gutsimbarara ku kinyoma cy’uko u Rwanda rwafunze umupaka.

Ni mu ijambo yagejeje ku itsinda ry’abasirikare b’abanyamahanga, ubwo yahamagariraga abacuruzi b’abanya-Uganda n’abandi bacuruzi kuyoboka inzira y’ibyaha.

Yagize ati “Nubwo umupaka wafunzwe, ubucuruzi buzakomeza, buzananyura mu nzira ya magendu. Ntushobora guhagarika ubucuruzi unyuze ku buyobozi bw’umupaka, abantu bahitamo magendu”.

Isesengura ry’ijambo rya Museveni ryuzuyemo ibyo bamwe bise ‘ibinyoma byo kwiheba’, birimo no guhamagarira abanya-Uganda kujya mu byaha.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwasobanuye neza ko nta mupaka bwafunze, uretse uwa Gatuna, habujijwe imodoka ziremereye zituruka muri Uganda kuhanyura kubera imirimo yakorwaga yo kuwubaka mu buryo bugezweho.

U Rwanda rufite amategeko ahana ibyaha bya magendu ndetse rushishikariza buri wese gukora ubucuruzi anyuze ku mipaka yemewe dore ko rwanafunguriye amarembo buri wese wifuza kurujyamo.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nabwo hari abanya-Uganda babiri barashwe bashaka kwinjiza magendu mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages