Iyi tombola izatuma abanyamahirwe bakoresha Tigo babasha gutsindira ibihembo bitandukanye birimo miliyoni imwe izajya itangwa ku munyamahirwe buri munsi ndetse na miliyoni eshanu zizajya zihabwa umunyamahirwe ku cyumweru. Mu bindi bihembo Tigo kandi izajya iha abanyamahirwe 10 buri munsi bazajya bahabwa amahirwe yo guhamaraga tigo kuri Tigo ku buntu mu gihe cy’ukwezi ndetse na telefoni 10 za Shabuka zizajya zihabwa abanyamahirwe buri munsi.
Kohereza ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa guhamagara ku 155 bizajya bisaba ko ubikoze aba afitemo amafaranga ijana, ahita ahabwa iminota 2 yo guhamagara umurongo wa Tigo ku buntu ndetse abe anashoborakohereza ubutumwa bugufi inshuro 3 ku buntu kugera za sita z’ijoro zuwo munsi.
Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Tigo Rwanda Patrick Attoungbre atangiza iki gikorwa cya Tigo Bonane 2015 yagize ati “kubera ubufatanye n’abakiriya bacu, Tigo irishimira ibyiza by’umwaka wa 2015, Iyi ni imwe mu nzira zo kubwira abakiriya bacu tuti ‘Mwarakoze’.”
Yongeraho ko iyi ari impano y’amafaranga batekereza ko izagera ku gice kinini cy’abakiriya ba Tigo babafasha gukabya inzozi zabo.
Iyi poromosiyo ya Tigo bitegnayijwe ko izarangira tariki ya 2 Mutarama 2016 aho biteganyijwe ko izaba ifashije abanyarwanda bagera kuri 68 kuba abaherwe, ndetse abandi nabo bakabasha kugera ku iterambere bakoresha telefoni zigezweho mu ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO