Reine Uwimbabazi ni we munyamahirwe wa nyuma muri Poromosiyo “Ni ikirenga” ya Airtel, ndetse kuri uyu wa kane tariki ya 15 Mutarama 2015 yashyikirijwe inzu yatomboye, ikaba ari na yo ya nyuma muri iyi poromosiyo.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 ubwo yashyikirizwaga inzu ye yavuze ko yishimye cyane ndetse anemeza ko azayikodesha kugira ngo abone amafaranga yo kuriha muri Kaminuza no kugira ngo abashe gutangiza imishinga izamufasha kubaho neza.
Mu byishimo byinshi, Uwimbabazi yagize ati “amafaranga azajya asigara na yo azajya amfasha gutangiza imishinga izamfasha kubaho n’umuryango wanjye”.
Teddy Bhullar umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda we avuga ko umuco wo guhemba abakiriya ari wo uranga iyi sosiyete y’itumanaho.
Ati “Guhemba abakiriya bacu ni umuco uturanga kandi tunejejejwe no kuba twaragize akamaro mu buzima bwa benshi muri iyi poromosiyo. Twizeye ko abatsindiye amafaranga n’inzu bungutse cyane kandi tubijeje ko ko hakiri byishi kandi byiza, kuko tubereyeho kwita ku batugana”.
Abinjiye muri iyi poromosiyo kugira ngo babe abanyamahirwe basabwagwa gusa kugura ikarita yo guhamagara buri munsi cyangwa kugura ipaki (pack) ya interinete kuri *456*8# cyangwa kugura ipaki (pack) yo guhamagara, bahamagara MAMO kuri 141 cyangwa gukoresha Airtel Money *182#.
Iyi Poromosiyo ya Ni ikirenga ikaba imaze amezi abiri dore ko yatangiye mu Gushyingo mu mwaka ushize wa 2014.



















TANGA IGITEKEREZO