Kumusezeraho bwa nyuma byabereye ku Cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, byitabirwa n’umuryango we, inshuti, abavandinwe n’umuryango mugari w’abanyamakuru bari basangiye umwuga, nyuma ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.
Mu butumwa bwahatangiwe, hagarutswe ku bwitange bwamuranze mu mwuga, akaba yari yihariye kuva mu buto bwe, akarangwa no kudatezuka ku byo yiyemeje.
Umuyobozi wa ARJ, Havugimana Aldo, yagarutse ku bunyamwuga no gukunda itangazamakuru byaranze Burasa kuva mu buto bwe, n’ibindi bikorwa byiza byamuranze mu gihe cyose yamaze mu mwuga w’itangazamakuru.
Burasa yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku wa 5 Gicurasi, aho yari arwariye guhera mu mpera za Mata.
Amakuru avuga ko Burasa yituye hasi kubera indwara ya ’stroke’ ubwo yari agiye ku kazi, hitabazwa imbangukiragutabara imugeza kwa muganga ngo yitabweho, ku bw’amahirwe make aza kwitaba Imana.
Yatangiye itangazamakuru mu 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akorera ikinyamakuru Rwanda Rushya cyari kiyobowe na André Kameya wari Nyirarume [Uyu ari mu banyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi].
Burasa ari mu bantu Inkotanyi zarokoreye kuri St. Paul muri Jenoside, akora kuri Radiyo Muhabura y’Inkotanyi, nyuma ya Jenoside ajya muri Radiyo Rwanda, ariho yavuye ajya kuyobora Rushyashya yakomotse kuri Rwanda Rushya.
Iyi ndwara ubundi iterwa n’ugupfa kwa tumwe mu turemangingo tw’ubwonko bitewe n’ukubura umwuka wa Oxygène, guterwa n’uko amaraso aba atagitembera mu bwonko bitewe n’imitsi iyajyana iba yacitse cyangwa yifunze.
Burasa asize umugore n’abana batatu.



















TANGA IGITEKEREZO