Tariki ya 11 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Manirakiza Théogène akekwaho ibyaha bya ruswa. Byari byatangajwe ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw.

Kuri uyu wa 24 Ukwakira Manirakiza Théogène yagejejwe imbere y’Urukiko, Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukangisha gusebanya. Buvuga ko iki cyaha yagikoreye uwitwa Nzizera Aimable yagiye akangisha ko azamukoraho inkuru zimusebya mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”

Iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho. Muri Kanama 2023 kandi ngo Manirakiza yongeye koherereza Nzizera Aimable ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, gifite umutwe ugira uti “Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n’Interahamwe ngo azagororerwe isambu.”

Ibi ngo yabishingiraga ku rubanza rwari ruherutse kuba rw’uwitwa Nkundabanyanga Eugenie wari warambuwe isambu ndetse akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nzizera yatanze ibihumbi 200 Frw ngo iyo nkuru atayitambutsa, kuko yari yamuhaye ikiganiro ariko kitarashyirwa aho buri wese ashobora kukireba [Unlisted].

Bukomeza buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza komeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y’imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya.

Aya masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko mu Ukwakira 2023 Minirakiza yasabye Nzizera ko bamuha miliyoni 2 Frw, ngo ibyo kubasebya bihagarare.

Nzizera ngo yamusubije ko ayo mafaranga atayabona, ariko ko yaba amuhaye ibihumbi 500 frw, bahana umunsi wo kuyamuha ari na bwo Manirakiza yatawe muri yombi amaze kuyakira.

Manirakiza Théogène yamera koko ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko batamufatiye mu cyuho yakira ruswa, ahubwo ko bari bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na Nzizera.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Manirakiza Théogène akekwaho icyaha, zirimo inyandiko igaragaza ko yafatanywe amafaranga ibihumbi 500 frw, amasezerano yagiranye na Nzizera amubuza gukomeza gukora ibikorwa byo kumusebya, ubutumwa Manirakiza yagiye yoherereza Nzizera n’imvugo z’abatangabuhamya.

Busaba ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje bityo ashobora kuribangamira.

Manirakiza Théogène yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari aje kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bafitanye.

Yasobanuye ko mu amasezerano y’imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y’ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.

Manirakiza kandi avuga ko ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y’ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya. Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

Yasabye Urukiko guca Urubanza rw’intabera, ubutabera bukazatangwa mu nyungu za rubanda.

Yavuze ko amaze kugerwaho n’abavoka barindwi boherejwe n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu bamwereka ko ari kurenganywa na Leta bashaka kumwunganira mu mategeko bityo ko ikirego yahimbiwe kiri gusebya isura y’igihugu.

Yavuze ko ibyaha akurikiranyweho ari ibihimbano, bidafite ishingiro.

Me Ibambe Jean Paul umwunganira yavuze ko inzego z’ubutabera zidakwiye kugwa mu mutego w’umuntu ufite umugambi we wihariye ushaka guhemukira umukiliya we.

Yagaragaje ko gukorana amasezerano hagati ya Manirakiza na Nzizera hatabayeho kumukangisha kumusebya.

Yagaragaje ko bidasobanutse kuba u Rwanda rudahana icyaha cyo gusebanya nyamara gukangisha gusebanya byo bikagirwa icyaha nubwo umukiliya we ntabyo yakoze.

Yavuze ko nta gusebanya kwigeze kubaho ahubwo ko Nzizera yashatse gukangisha Manirakiza ko yamufungisha kubera amakuru atandukanye yari amufiteho.

Me Ibambe yavuze ko nta byagezweho bihagije byatuma Manirakiza akekwaho icyaha bityo ko yakurikiranwa adafunzwe byaba ngombwa Urukiko rugategeka ibyo agomba kubahiriza.

Yasabye kandi gusuzuma niba bishoboka ko Manirakiza yatanga ingwate agakurikiranwa adafunzwe.

Manirakiza yemera gutanga ingwate y’umutungo we utimukanwa, ugizwe n’ubutaka n’inzu ibwubatsemo. Uwo mutungo uherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ukaba ufite agaciro k’arenga Miliyoni 53 Frw.

Me Umulisa Alice na we umwunganira yavuze ko ikibazo uwo yunganira afitanye na Nzizera gishingiye ku masezerano.

Yavuze ko ubuhamya bw’abatangabuhamya butashingirwaho ngo bufatwe nk’impamvu ikomeye ituma Manirakiza akekwaho icyaha kuko bavuga ibyo batahagazeho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirakiza adakurikiranyweho icyaha kubera ko ari umunyamakuru, ahubwo akurikiranywe nk’undi muturage wese wakoze icyaha giteganywa n’itegeko.

Bwagaragaje ko nubwo hahinduwe inyito y’icyaha ariko ibikorwa bigeze icyaha yafatiwe ari byo akurikiranyweho kugeza n’uyu munsi.

Yavuze ko umugenzacyaha ashobora gukurikirana umuntu icyaha, agahindura inyito y’ibyaha bihujwe n’ibikorwa n’amategeko.

Nyuma y’impaka ndende umucamanza yapfundikiye iburanisha, avuga ko icyemezo cy’urubanza kizasomwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, saa cyenda z’umugoroba.

Umunyamakuru Manirakiza akurikiranyweho ibyaha bibiri
Umunyamakuru Manirakiza akurikiranyweho ibyaha bibiri