00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Muramira Regis yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 March 2018 saa 06:26
Yasuwe :

Umunyamakuru Muramira François Regis usanzwe akora ikiganiro cy’imikino kuri City Radio na BTN TV, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi ejo ku wa 26 Werurwe 2018 nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel.

Yagize ati “Uwo munyamakuru yafashwe ku munsi w’ejo akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhima mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo dosiye izashyikirizwe ubushinjacyaha.”

Muramira François Regis yamenyekanye mu biganiro bivuga ku mikino yo mu Rwanda no mu mahanga yakoze ku maradiyo atandukanye nka Radio Umucyo, Radio Authentic na Radio One, akaba kugeza ubu yakoraga kuri City Radio no kuri BTN.

Icyaha Muramira akurikiranyweho ngo yagikoreye muri Fantastic Restaurant iherereye mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 26 Gashyantare 2018.

Muramira Regis yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages