Umunyamakuru Muramira François Regis yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko rwaca Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Gualbert, indishyi z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15, amushinja ko yamuteje igihombyo nyuma yo kwita filimi yasohoye ko ‘isingiza Habyarima na MRND’.
Kuri uyu wa Kabiri Muramira na Burasa bitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, uruhande rw’Ikinyamakuru Rushyashya ruhakana ko rwari rufite umugambi wo gusebya Umunyamakuru Regis, uyu nawe akavuga ko icyo kinyamakuru cyatumye filimi ye ku mateka ya ruhago itagurwa.
Mu nkuru yanditswe na Rushyashya muri nimero yayo 163, yo ku wa 30 Mata-10 Gicurasi 2013, harimo igice kigaragaza ko muri filimi Muramira yanditse ku mateka ya ruhago hari aho agaragaza Perezida Habyarima muri Stade Amahoro ku mupira abantu baririmba ngo ”Umugambi ni umwe Banyarwanda, amahoro, ubumwe n’amajyambere, MRND yacu nziza…‘’
Burasa yabwiye Umucamanza ko nta mugambi yari afite wo gusebya Regis nk’Umunyamakuru mugenzi we, akavuga ko ibyo yakoze abyemerewe kuba yagira icyo avuga kuri filimi ya Muramira nk’uko n’undi muntu wese afite uburenganzira bwo kuba yavuga nko ku gitabo gishya cyasohotse.
Burasa anagaragaza ko nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabonye amashusho y’abo yita ’Interahamwe’ akamuhahamura.
Uruhande rwa Muramira rwashinje Burasa ko uburyo yanditsemo inkuru, filimi akayita “Amateka ya Ruhago ya mbere ya 1994” atari nako yitwa kuko yitwa “Kera habayeho”. Rusobanura ko igice kivuga ruhago ku bwa Habyarimana ari kimwe mu bigize iyo filimi, kandi ko nabyo nk’amateka kubigaragaza atari ikibazo.
Runagaragaza ko iyo aza kuba adafite umugambi wo kumusebya, atari gukomeza kubyandikaho kenshi na nyuma y’aho bagereye mu rukiko.
Uruhande rwa Burasa rwagarutse no kuvuga ko Umunyamakuru Regis atari akwiye kujyana ikirego mu rukiko, kuko iyo abona ko yanditsweho inkuru imusebya mu itangazamakuru bizwi ko umuntu agenda akabigaragaza hakandikwa inkuru ivuguruza aho indi yatambukiye.
Na none kandi, Burasa yavuze ko mbere yo kujya mu Rukiko yari akwiye kwitabaza Urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC), rufite ububasha bwo gukemura ibibazo byavutse mu byatangajwe n’ibitangazamakuru.
Uruhande rwa Muramira rwashinje Burasa ko uburyo yanditsemo inkuru, filimi akayita “Amateka ya Ruhago ya mbere ya 1994” atari nako yitwa kuko yitwa “Kera habayeho”. Rusobanura ko igice kivuga ruhago ku bwa Habyarimana ari kimwe mu bigize iyo filimi.
Bigeze ku ndishyi zisabwa, Me Bayisabe yasabye ko Burasa yakwishyura miliyoni 15, akavuga ko inkuru yasebeje filimi y’umukiriya we ibura isoko.
Me Nduwimana Vincent wunganira Burasa yasabye ko hagaragazwa ibimenyetso by’uko iyo filimi itakomeje gucuruzwa, cyangwa abari bayisabye kuyigura ntibayigure, abasaba indishyi bagaragaza ko zo miliyoni hashingiwe ku bafana ba ruhago nk’ibihumbi 30 bagaragara ku masitade.
Uru ruhande rwanavuze ko Muramira ahabwa uburenganzirwa bwo gukora iyo Filimi na Minisiteri ishinzwe Siporo kimwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere byagaragazaga ko iyo filimi igiye gukorwa ifite ako gaciro.
Ntibyagarukiye aho, Me Nduwimana na we yasabye ko Muramira yakwishyura Burasa indishyi z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni, kuko yabeshyeye umukiriya we amujyana mu nkiko, hakaniyongeraho ibihumbi 600 byakwishyurwa Avoka.
Umucamanza yategetse ko urubanza ruzasomwa ku wa 26 Gashyantare 2015 ku gica munsi.



















TANGA IGITEKEREZO