Ibyo bihembo byatanzwe mu rwego rwo gusoza Inama y’Igihugu y’abana ya 12 yabereye mu Cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, yahuje abana 488 baturutse mu turere 30 tw’igihugu ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburere buboneye: Inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza.”
Byari mu rwego rwo gushimira itangazamakuru uruhare rigira mu kuba ijwi ry’abana, ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef), Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru.
Ibi bihembo byatangiwe muri Petit Stade, hitawe ku nzego zitandukanye z’itangazamakuru ryaba iryandika kuri internet, Radio, Televiziyo, n’iryandika ku mpapuro.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishuri ryitangazamakuru n’Itumanaho akaba yari ayoboye akanama katoranyije inkuru zahize izindi, Dr Margaret Jjuuko, yavuze ko hitawe cyane ku kureba niba inkuru yarakozwe kinyamwuga harebwa n’imvugo yagiye ikoreshwa.
Yagize ati “Harebwaga niba inkuru ikozwe kinyamwuga, uburyo yubatsemo, niba inkuru itabogamye, imvugo ikoreshwa mu kwandika ku bana ndetse by’umwihariko uburyo hubarizwa ubunyamwuga nko guhisha amafoto, kuyakoresha wayaherewe uburenganzira n’abamushinzwe no kutagaragaza umwirondoro we igihe cyose byazamugiraho ingaruka aramutse akuze.”
Yanavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu kubaka iyo nkuru, uburyo itanga umusanzu mu kugaragaza uburenganzira bw’umwana, kurwanya ihohoterwa rimukorerwa n’ibindi.
Aba banyamakuru bose bahawe Samsung Galaxy Tab S2 ifite agaciro ka 400 000 Frw. Umukozi ushinzwe ubufatanye n’ibindi bigo muri UNICEF, Uwimana Albertine, yavuze ko batekereje “ikintu kizabafasha gukora neza akazi kabo ka buri munsi.”
Mu banyamakuru 46 bohereje inkuru mu irushanwa buri wese yasabwaga byibura inkuru eshatu zakozwe muri uyu mwaka wa 2017.
Abanyamakuru bahembwe
Radio
– Rukundo Emmanuel: Radio Salus
– Nzabandora Theogene: Radio Izuba
Televiziyo
– Umutoni Carine: TVR
– Twiringiyimana Fidèle: TV1
Abandika kuri internet
– Tombola Felicie: IGIHE
– Kalinda Brendah: Kigali Today
– Ngirabatware Evence: Umuseke.com
Abandika ku mpapuro
– Ndayishimye Jean Claude: Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO