00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru wahawe igihembo cy’umwaka yakiriye bagenzi be

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 30 December 2013 saa 09:13
Yasuwe :

Umunyamakuru wahawe igihembo cy’indashyikirwa ko yahize abandi mu mwaka wa 2013, Louise Uwizeyimana, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, yakiriye bagenzi be iwe mu rugo.
Abanyamakuru batari bake bitabiriye ubutumire bwa mugenzi wabo Louise Uwizeyimana, Umuyobiz w’Ikintanyamakuru Intego, ubwo yishimiraga igihembo yahawe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu 2013, ariko kandi aboneraho no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2014.
Uwizeyimana aganira na bagenzi be, yagaragaje (…)

Umunyamakuru wahawe igihembo cy’indashyikirwa ko yahize abandi mu mwaka wa 2013, Louise Uwizeyimana, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, yakiriye bagenzi be iwe mu rugo.

Abanyamakuru batari bake bitabiriye ubutumire bwa mugenzi wabo Louise Uwizeyimana, Umuyobiz w’Ikintanyamakuru Intego, ubwo yishimiraga igihembo yahawe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu 2013, ariko kandi aboneraho no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2014.

Uwizeyimana aganira na bagenzi be, yagaragaje ibyishimo atewe n’uko bamushyigikiye mu butumire yabahaye, ariko kandi icy’ingenzi ari ugusangira ibyishimo. Yagize ati “Ntakinezeza nko gutumira abantu ntibagutenguhe. Najejejwe cyane n’igihembo nahawe. Byatunguye benshi, ariko birumvikana, kuko bari basanzwe bamenyereye ko icyo gihembo cyagukanwa n’abanyamakuru bakorera Leta. Mboneyeho kandi kubasaba ko umwaka utaha twazarushanwa turi benshi, ariko kandi tugakora umurimo unoze bijyanye n’umwuga wacu. Mbifurije gusoza umwaka wa 2013 neza, kandi mbifurije Umwaka mushaya muhire wa 2014.”

Gatanazi Etienne, umunyamakuru wa KFM, wegukanye icyo gihembo bwa mbere mu Rwanda ubwo yakoreraga icyahoze cyitwa ORINFOR, ubu ni RBA, wari witabiriye ubutumire bwa mugenzi we, yagize ati “Uwizeyimana akoze ibintu by’igitangaza ariko kandi si ubwa mbere, kuko ahabwa n’igihembo yaradutunguye cyane. Bibaye kuduhiga kabiri. Nari nzi ko nshobora guhembwa nk’uko byagenze mbere, ariko barahamagaye barinda bagera ku munyamakuru wahize abandi, nzi ko ndi buhamagarwe. Ubu twinjiye mu rugamba rukomeye, twitegure ko ubutaha hari benshi biteguye kutadusubiza kuri iyi ntebe.”

Umuhire Valentin umunyamakuru kuri Radio10 na TV10 mu ijambo rye na we ntiyagiye kure cyane ya mugenzi we Gatanazi, kuko yashimye cyane igikorwa cyateguwe na Uwizeyimana kuko yabagaragarije ko atari wenyine, ibyo yakoze yabifatanyije n’abandi.

Uretse abanyamakuru benshi bitabiriye ubutumire bwa mugenzi wabo, hari na bamwe mu nshuti ze ndetse n’abaturanyi barimo abayobozi b’inzego z’ibanze. Uwo munsi waranzwe no gusangira amagambo, ubusabane ndetse no gucinya akadiho.

Louise Uwizeyimana, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Intego, ku wa 12 Ukuboza 2013, yahawe igihembo cy’umunyamakuru wahize abandi mu mwaka wa 2013, kingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000Rwf).

Uwizeyimana Louise, Umuyobozi w'Ikinyamakuru Intego
Uwizeyimana Louise ubwo yahabwaga igihembo cy'umunyamakuru wahize abandi ku wa 12 Ukuboza 2013

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages