Umunyamategeko yareze leta ku ngingo z’itegeko rigena umusoro w’umutungo utimukanwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 Ukwakira 2019 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko Murangwa Edouard yitabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu, ziteshwa agaciro kuko zihabanye n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye kumvwa uru rubanza, ku ngingo ya 16, iya 17, iya 19 n’iya 20 z’iryo tegeko aho avuga ko zihabanye n’ingingo ya 15, iya 16, iya 34 n’iya 35 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Me Murangwa avuga ko iryo tegeko rigaragaza ko imisoro ku bibanza n’inyubako bifite ingingo zimwe zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, by’umwihariko izo ngingo zivuga ko ingano y’ikibanza cyubakwaho inzu zirengeje izateganyijwe, ubutaka busigaye bwiyongeraho umusoro wa 50%.

Ati “Tubona atari byo kuko iri tegeko ryatowe mu 2018 ariko rishyirwa mu bikorwa mu 2019. Bivuze ngo umuntu wabonye ubutaka mu 2018, ntarebwa n’uyu musoro ahubwo rireba uwabubonye mu 2019. Mu ngingo ya 15 y’Itegeko Nshinga bavuga ko itegeko rirengera abantu kimwe.”

Uretse iyi ngingo yavuze kandi itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage riteganya ko umusoro ku kibanza kidakoreshwa wiyongeraho 100%.

Ati “Nabyo binyuranye n’amahame ari mu ngingo ya 34 na 35 by’Itegeko Nshinga ko umutungo wimukanwa n’utimukanwa ari ntavogerwa kuko umuntu wese uzananirwa gutanga uwo musoro nk’uko bigaragara ko bizananira benshi, itegeko rivuga ko iyo wananiwe n’amasezerano y’ubukode bw’ubutaka ubwakwa mu minsi 15.”

Me Murangwa yavuze ko kuba umusoro ku bibanza waravanywe hagati y’ifaranga 1 Frw kugera kuri 80 Frw ugashyirwa hagati y’ifaranga 1 Frw na 300 Frw nta kibazo byari biteye kuko ariho igihugu gikomora iterambere.

Ati “Ariko noneho iyo uvuze ngo ikibanza kidakoreshwa uzongera umusoro uwukube 100% ntabwo byumvikana nibyo twazanye ngo Urukiko rw’Ikirenga rubisuzume ruzabifateho icyemezo kuko abantu kutubaka ibibanza biterwa n’impamvu nyinshi ziganisha ku kuba batabishoboye kuko ntawanga guteza imbere ibye.”

Me Murangwa avuga ko Urukiko rukwiye gusuzuma niba koko umusoro washyizweho uhuye n’ubushobozi bw’umusoreshwa kuko nta nyungu igihugu cyakura mu gushyiraho umusoro udahwanye n’ubushobozi bw’umusoresha.

Me Murangwa yavuze kandi ko bitumvika ukuntu iryo tegeko rishyiraho umusoro muto ku nzu z’ubucuruzi n’iz’inganda ryarangiza rikagena uw’umurengera ku kibanza kidakoreshwa cyangwa inzu zo guturamo kandi nta cyo byinjiza.

Me Murangwa ati “Mu bushishozi bwarwo [Urukiko rw’Ikirenga] basanze hari ingingo zimwe na zimwe zigomba kuva muri iryo tegeko bazikuramo ariko mu bushobozi ruhabwa n’Itegeko, rufite ububasha bwo gutanga umurongo ngenderwaho w’uko izo ngingo zizashyirwa mu bikorwa.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yabajije ababuranyi niba impande zombi zarabonye inyandiko inshuti y’Urukiko muri uru rubanza[Kaminuza y’u Rwanda] yabageneye ikubiyemo inama zerekeye icyo kirego.

Umunyamategeko Uhagarariye Leta muri uru rubanza, Me Cyubahiro Fiat, yavuze ko iyo nyandiko yayibonye uyu munsi kandi ko byaba byiza urubanza ruburanywe yabanje kuyiganiraho n’abamutumye.

Prof. Rugege yavuze avuga ko ‘mu manza zireba inyungu rusange nk’uru, Urukiko rukenera ibitekerezo bitandukanye byafasha kugera ku mwanzuro uhamye’.

Prof Rugege yavuze ko urukiko rusanze rugomba kwakira ibitekerezo byafasha kuburanisha uru rubanza kandi ko n’abandi bifuza kuba inshuti z’urukiko bahawe umwanya wo gutanga inyandiko bikubiyemo mbere yo ku wa 25 Ukwakira 2019, iburanisha rikazasubukurwa ku wa 1 Ugushyingo 2019 saa mbili z’igitondo.

Si ubwa mbere Leta irezwe isabwa guhindura itegeko runaka rivugwaho kuba ribangamiye abaturage.

Umwaka ushize umunyamategeko Richard Mugisha yitabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’igitabo gishya cy’amateko ahana ziteshwa agaciro, by’umwihariko izirebana n’icyaha cy’ubusambanyi, guta urugo no gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe umutekano.

Yagaragazaga ko ingingo zibangamye ari iya 136 ihana ubusambanyi; iya 138 ihana ubushoreke n’iya 139 ihana guta urugo, ko zibangamiye ubwiyunge bw’abagabo n’abagore.

Indi yari ingingo ya 233 ihana gukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo abayobozi n’abashinzwe umutekano igihe bakora uwo murimo, avuga ko ibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Muri Mata uyu mwaka, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye zimwe mu ngingo nta kibazo ziteza kuko zigamije kurengera uburenganzira bw’umuryango mu gihe izirebana n’itangazamakuru zasabiwe kuvanwaho ariko izigenga ibijyanye no gusebya Umukuru w’Igihugu zigumaho.

Umunyamategeko Murangwa Edouard yitabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu, ziteshwa agaciro
Yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko azatsinda, izo ngingo zikavugururwa cyangwa zigakurwa mu itegeko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza