Mu rugendo yakoreye mu Rwanda, Umunyamerika Caroline Ellert yatangajwe cyane n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali nuko afata ikaramu arandika. Byinshi mu byo yanditse, yagarutse ku buzima yabonye i Kigali nuko mu kubugereranya n’ubwiwabo muri Amerika asanga hari ibyo kwishimira yakunze mu mujyi wa Kigali.
Muri iyi nyandiko ye yatangajwe mu kinyamakuru cya ‘Indiana Daily Students’ agaruka cyane ku isuku n’ubwiza bw’Umujyi mu runyuranyurane rw’amabara meza atatse u Rwanda. Aha niho ahera yita umujyi mukuru w’u Rwanda urubuto rwiza, rutoshye kandi rw’umwimerere yatoranya mu biryo byose akarwita Kigali
Akurikije uko yabonye Umujyi wa Kigali, Ellert yagize ati
Kuba muri Kigali ni nko kuba mu wundi mujyi munini uwo ari wo wose.
Hari abantu beza bishimye, bashabutse, hari urujya n’uruza rw’ibinyabiziga, amaduka menshi, ibiryo byiza n’ahantu nyaburanga ho gutemberera.
Ni nk’undi mujyi munini uwo ari wo wose, keretse uwaba utabikwiye.
Buri mujyi ugira uburyohe bwawo, n’imyidagaduro yawo. Iyo Kigali, y’u Rwanda, iza kuba ari ibiryo, nari kuwugereranya n’urubuto ruryohereye rufite inyanya nkeya wenda n’agaceri gake. Hamwe n’ibishyimbo.Ariko ibi ni ukubera ko ari byo biryo ndya hano.
Muri Amerika, urubuto ruryoshye narugereranya nk’uburyohe buba muri bombo za Lollipop cyangwa se izitwa Capri Sun, ariko bumwe utigeze wumva mu mwimerere wazo.
Mu mujyi wa Kigali hatandukanye n’utundi duce tw’imbere mu gihugu; hagashushanya isura nyayo y’ikirere cya Afurika.
Imihanda irasukuye cyane kurusha iyo mu mijyi nabashije kugeramo muri Amerika, kandi biragoye kubona ahantu bajugunyanze imyanda, yewe n’ahaba huzuranye abantu.
Natunguwe cyane no kubona ku mihanda yose hagiye hari utuntu twabugenewe two kujugunyamo imyanda kandi no mu ngo bafite uburyo bwo gutwara ibishingwe ahabugenewe.
Imihanda mikuru ni myiza, ikoze neza, isize amarangi n’iyishamikiyeho myinshi irimo kaburimbo indi ishashemo amabuye.
Hagati mu mihanda hateye uduti twiza ku murongo. Ku nkengero naho hagiye hateye uturabyo ahandi hari utwatsi (lawns) bigatuma umwuka w’i Kigali uhora uhehereye n’ikirere cyaho gituje.
Henshi ubona ko bari kuriza amagorofa n’imiturirwa, ari nako bahanga imihanda mishya bita no ku ndabyo ku buryo ubona ko Kigali izarushaho kuba igitangaza mu bihe biza.
Ibimera muri Kigali byose ni icyatsi, kandi bitatse aho utemberera hose mu rusobe rw’ibidukikije by’amabara meza ateye amabengeza.
Ibyo mvuga ubibona neza iyo uri kuri moto, cyangwa se utembera umujyi mu modoka wafunguye ibirahure udahuze ugenda unyuza amaso hanze ureba. Iyo ucishijishe nko mu idirishya ugatera akajisho hakurya nibwo ubona ubu buranga.
U Rwanda, ruzwi nk’’igihugu cy’imisozi igihumbi’, ibi nabonye impamvu yabyo, menya neza ko atari amakabyankuru.
Mu runyuranyurane rw’inyubako nini n’inzu nto, ubasha kurenza ijisho ukirebera imisozi itatse Kigali. Aho waba ujya hose, uru runyuranyurane rw’imisozi itatse igihugu ururebera kure ubona ijuru rifatanye n’agasongera k’umusozi.
Ugeze ku nkengero z’ahari amazi, mu misozi miremire ho unanirwa gutaha, kuko uba ubona amabengeza yabyo ari ikimenyetso cy’ubuzima.
Buri ku Cyumweru, nashoboraga kumva amajwi y’abaririmba, abana bakina hanze mu metero nke zanjye.
Biragoye kumva wigunze muri Kigali. Haba humvikana amajwi n’imyidagaduro hirya no hino mu byishimo bitatse umujyi.
Izuba iyo rirenze, ikirere cy’umugoroba gihinduranya n’urumuri rw’amanywa bigatanga uruvange rw’amabara yoroheje anogeye ijisho riyareba.
Ijoro riguye, amatara y’urwunge atamirije hose ku mihanda azana urunrunyuranyurane rw’ubwiza butatse Kigali ihora igaragara nk’amanywa.
Niyo mpamvu, mu gihe cyose ntekereje ubu bwiza nabonye muri Kigali, mvuga nti iyo iza kuba ikiribwa yari kuba urubuto ruryohereye
Hari byinshi itandukaniyeho na Amerika, ariko biyiha kugira umwimerere wayo mu buranga bwihariye.”



















TANGA IGITEKEREZO