00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamideli Kate Bashabe yageneye impano abana 500 barererwa mu kigo cy’imfubyi (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 December 2017 saa 10:20
Yasuwe :

Umunyamideli Kate Bashabe yasangiye n’abana bagera kuri 500 Noheli n’Ubunani, abagenera n’impano zigizwe n’ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubashyigikira mu myigire yabo no kugira ngo bazavemo abantu bishoboye kandi bafitiye igihugu akamaro.

Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa 27 Ukuboza 2017, aherekejwe n’abavandimwe n’inshuti ze, abanyamideli barimo JayD uherutse kugirwa Rudasumbwa wa Afurika 2017 n’abahanzi batandukanye barimo Muneza Christopher na Mani Martin.

Abana bagera kuri 500 barererwa mu Muryango witwa ‘Association Mwana ukundwa’ nibo bahawe izo mpano, basangira na bo ndetse bishimana n’abahanzi mu ndirimbo n’imbyino zitandukanye.

Kate Bashabe asanzwe afite inzu y’imideli yitwa “Kabash Fashion House” yavuze ko ibikorwa byo gufasha abantu asanzwe abikora, ariko icyo gusangira iminsi mikuru n’abana barererwa mu kigo “Mwana ukundwa” yagiteguye yibanda ku kubafasha kuziga neza mu mwaka utaha wa 2018.

Yagize ati “Sinatekereje imyenda, ibiryo cyangwa inkweto, natekereje cyane ku kubazanira ibikoresho by’ishuri kugira ngo abana bazatangire ishuri mu mwaka utaha nta kibazo cy’ibikoresho bafite”.

Yakomeje asaba abana kwitabira kwiga neza ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro kuko iyo umuntu atize abyicuza amaze gukura.

Umubyeyi washinze Association Mwana ukundwa, Mukankaka Rose, yashimiye Kate Bashabe ku gikorwa cy’urukundo yakoze, avuga ko uwo muryango yawushinze mu 1995 agamije gufasha abana kwiga no kubakura mu buzima bubi barimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Icyo gihe dutangira hari mu bihe bitoroshye, twatangiranye n’abana 40, tuzi ko tuzafasha umwana udafite umubyeyi n’umwe ariko kugeza ubu abana tumaze gufasha ni benshi kuko dusigaye dufasha n’abafite ababyeyi ariko bakomoka mu miryango ikennye. Ubusanzwe dukorera mu turere twa Huye, Gisagara, Karongi, Kicukiro, Nyarugenge na Kayonza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, yashimye igikorwa cyiza cyakozwe na Kate Bashabe n’inzu ye y’imideli “Kabash Fashion House” yibutsa abana ko bafite igihugu cyiza kibitaho hagamijwe kubategurira ejo hazaza heza, abasaba gufatira urugero rwiza ku bikorwa nk’ibyo.

Yagize ati “Mwa bana mwe, iyo babaha ibikoresho kugira ngo mwige neza ni ukugira ngo muzigirire akamaro mukagirire n’Isi muri rusange. Mu myaka 30 iri imbere nimwe muzaba muyoboye iki gihugu, namwe muzaba mwarabyaye abana bangana uko mungana ubu, bivuze ko ubu burere mutozwa ari bwo namwe muzatoza abazabakomokaho”.

Muri iki gikorwa umuhanzi Muneza Christopher yataramiye abana mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Agatima’, ‘Ndabyemeye’ na ‘Ndakabya’ naho Mani Martin warererewe muri Mwana ukundwa akiri muto, aririmba ‘Intero y’amahoro’ na ‘Afro’ ibyinitse Kinyafurika.

Usibye gusabana no gusangira, abana 500 bose bahawe ibikoresho by’ishuri bazifashisha mu mwaka w’amasomo azatangira muri Mutarama 2018 birimo ibikapu, amakaye, amakaramu yo kwandikisha n’ayo gushushanya, umupira wo kwambara n’ibindi.

Mu 2017, Association Mwana ukundwa ifasha abana batishoboye biga mu mashuri abanza bagera ku 2010, abiga mu yisumbuye 1200 ndetse hari n’abandi ifasha mu myigire biga ku bigo by’amashuri bakorana nabyo hirya no hino mu gihugu.

Abana barererwa muri Association Mwana ukundwa bagenewe impano z'iminsi mikuru
Kate Bashabe yasabye abana kwitabira kwiga neza ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Christopher asusurutsa abitabiriye igikorwa cyo gufasha abana barererwa mu kigo cy'imfubyi
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, yashimye igikorwa cyiza cyakozwe na Kate Bashabe n’inzu ye y’imideli “Kabash Fashion House”
Mani Martin na we yasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Rudasumbwa wa Afurika, JayD yifatanyije na Kate Bashabe mu gikorwa cyo gufasha
Abana baserutse mu mbyino gakondo
Kate Bashabe asangira n'abana

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages