Ibyo bikorwa azabicisha muri filim mbarankuru yise ‘The Miracle and the Family’ azasohora muri Kamena 2016, ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umupfakazi nk’uko yabigaragaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Muri iyo filim hagaragaramo ubuhamya bw’ababyeyi bafashwe ku ngufu n’interahamwe n’abasirikare bariho muri icyo gihe, i Kabgayi, i Huye n’ahandi, ndetse na bamwe mu biyemerera ko bafashe ku ngufu abo babyeyi.

Iyo film yayikoze ahereye ku gikomere kigendanwa n’ababyeyi benshi b’abategarugori, bagakomeza kucyambariraho, asanga hari abaheranywe n’agahinda ko kutagira uwo baganiriza ibyababayeho nyamara babikoze byabaruhura umutima.

Gasigwa yategetswe gusambanya umubyeyi we

Gasigwa wari ufite imyaka 14 yategetswe gusambanya nyina, ku itegeko ry’interahamwe mu kibaya cy’Agatobwe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi,aho abana b’abahungu bategetswe gusambanyiriza ba nyina mu ruhame.

Umwe muri izo nterahamwe wavugaga Ikirundi yagize ati “Ibyo bihungu ‘nimubirongoze’ bya nyina.”

Ati “Kubyibuka ni kimwe, kubigarukaho ni ikindi, kubyiyumvisha byo birenze ukwemera, ariko byarabaye kandi bikwiye kuvugwa kuko hari benshi bambariye kuri icyo gikomere.”

Icyo gihe yaje kwiroha mu mugezi w’Agatobwe arokoka ibyo bikorwa, nyamara hari bamwe mu babyeyi bakorewe ibyo bikorwa, ndetse kugeza ubu bigoye kwiyakira, asanga iyo film yafasha, bakaganiriza abo bizeye ibyababayeho byatuma baruhuka. Harimo ndetse n’ubuhamya bw’umubyeyi wamaze kwiyakira utangamo ubuhamya, nyuma yo kugwirirwa n’ayo mahano.

Iyo biba Gasigwa yari gukora iki?

Gasigwa yibaza niba iyo ubwo ‘bugome’ bumugeraho yari kongera kurebana na nyina mu maso nk’uko ubu barebana nk’umwana n’umubyeyi.

Ati “Naje gutekereza nti ‘iyo mama wanjye aza kubaho akaza kurokoka nanjye nkarokoka baradukoresheje ariya mahano nari guhitamo kwipfira. Gusa yaba njye yaba mama, uwari gusigara yari gusigarana ihungabana ridashira.”

Ibyo byose iyo abihereyeho akanareba ibyagiye bikorerwa abagore hirya no hino mu gihe cya Jenoside, Gasigwa avuga ko birenze ukwemera.

Abanyarwandakazi benshi bambariye ku gikomere

Abanyarwandakazi benshi bambariye ku gikomere cyo gufatwa ku ngufu, abenshi barakigendana ndetse hari n’abapfanye ako gahinda mu mutima wabo bakagendana.
Gasigwa avuga ko film yakoze ari bumwe mu buryo uwagize ako gahinda n’ibyo byago yareba akamenya ibyagiye biba ku bandi, bikamufasha kwiyakira no kuba yabiganiriza mugenzi we ngo bimufashe kuruhuka ku mutima.

Yagiye kandi aganira n’abanyururu batandukanye bamaze gukatirwa bemeye ibyaha bakoze mu gihe cya Jenoside birimo no gufata abakobwa n’abagore ku ngufu. Bamwe muri bo ni abategetswe na Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango washishikarizaga abahutu 'kwica Abatutsi, bakihemba gufata ku ngufu abagore babo, ndetse na nyuma bakabica'.

Gasigwa asanga ibyo bimenyetso byatangiwe mu buhamya bw’abemera ko bakoze icyo gikorwa giteye isoni, buzabikwa bukabera n’ibimenyetso umuntu wese uzashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi uko imyaka igenda isimburana.

Gufata ku ngufu kandi avuga ko abona ari icyaha ndengakemere cy’umwihariko cyakorewe Abatutsi muri Jenoside kingana no kwica umuntu kabiri.

Agaya bidasubirwaho Nyiramasuhuko Pauline witwaga umubyeyi yarangiza akandagaza ababyeyi bagenzi be ndetse n’abakobwa, ikigero yanyuzemo abategeza interahamwe n’abandi bicanyi, akemeza ko igihano yahawe ari igitonyanga mu nyanja, kuko ngo atiyumvisha igihano kimukwiye uko cyaha kingana ukurikije ibyo yakoze.

Reba incamake y'iyi filme mbarankuru