00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda agiye kwiyamamariza kuyobora urubyiruko muri Commonwealth

Yanditswe na

Robert Mwumvaneza

Kuya 24 August 2015 saa 09:24
Yasuwe :

Shyaka Emmanuel aziyamamariza umwanya w’umuyobozi wungirije w’akanama k’urubyiruko mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Youth Council), akazaba abaye Umunyarwanda wa mbere wiyamamarije umwanya mu buyobozi bukuru bw’ako kanama.

Aya matora ateganyijwe tariki 24 Ugushyingo 2015, hakazahatanirwa imyanya icyenda (9), akaba azitabirwa na bamwe mu bakandida bava mu bihugu 53 bivuga ururimi rw’Icyongereza.

Shyaka avuga ko azitabira inama rusange y’akanama k’urubyiruko ko mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CYC) ari na ko kazakoresha amatora ndetse n’inama y’abayobozi b’ibihugu babarizwa muri uwo muryango (CHOGM).

Shyaka Emmanuel aganira na IGIHE yavuze ko ikimuteye kwiyamamaza, ari uko ashishikajwe n’icyazamura urubyiruko, binyuze mu byo bagenerwa, no gufasha ireme ry’uburezi, kwita ku buzima no kugira uruhare rungana ku rubyiruko rwo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Akomeza agira ati: “Ibi bizakomeza kugaragaza imbogamizi bamwe muri urwo rubyiruko bagihura na zo mu karere.”

Shyaka azaharanira kurushaho kwagura amahirwe ku rubyiruko no kuyabyaza umusaruro

Shyaka aziyamamariza uyu mwanya nyuma y’aho mu mwaka wa 2014, undi Munyarwanda Daniel Komezusenge yatorewe umwanya w’umuyobozi wa Komite ishinzwe abanyamuryango mu Nama Nkuru y’Urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Youth Council).

Aya matora azabera ku kirwa cya Malta kiri hagati y’inyanja ya Mediterane, kikaba giherereye mu majyepfo y’u Butaliyani mu gace ka Sicily.

Kuri iki kirwa kandi ni ho hazabera inama y’umuryango w’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, iteganyijwe ku itariki ya 27 Ugushyingo 2015.

Insanganyamatsiko y’iri huriro ry’urubyiruko igira iti “Adding Global Value…#WHATNEXT?”

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza washinzwe mu 1949, nyuma y’ubukoroni bw’Abongereza, kuri ubu ugizwe na leta 53 zituwe n’abaturage barenga miliyali 2.

Uyu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza uyobowe n’umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages