00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda azashyikirizwa igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 19 June 2015 saa 08:44
Yasuwe :

Uyobora Umuryango w’ubugiraneza , Acts of Gratitude, Jean D’Amour Mutoni, azashyikirizwa igihembo n’umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza, gihabwa umuyobozi w’ ikigo ukiri muto ufite hagati y’ imyaka 18 na 30 wagaragaje ubushobozi, akanakoresha impano afite mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

Mutoni yagaragaye muri mirongo itandatu batoranyijwe mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, aho azahabwa igihembo cyiswe “Queen Elizabeth’s Young Leader Award”.

Uretse gushyikirizwa iki gihembo, Mutoni Jean D’Amour,azitabira amahugurwa y’ icyumweru kimwe agire n’amahirwe yo guhura n’abandi bantu banyuranye.

Uyobora Umuryango w’ubugiraneza , Acts of Gratitude, Jean D'Amour Mutoni

Umwe mu bayobozi b’ uyu muryang, Didier HABYARIMANA, avuga ko watangijwe n’ abanyeshuri 7 basigaraga ku mashuri abandi bagiye mu biruhuko, kuko imiryango yabo itakibaho, bamaze kurangiza kaminuza batekereza icyo bakora ngo bafashe abandi bakeneye ubufasha.

Yakomeje agira ati“Muri Acts of Gratitude, hari abana turihira amafaranga y’ ishuri, dusura abarwayi, duha ababyeyi inguzanyo iciriritse […] Mu kurihira abana, dutanga itangazo ku murenge bakaduhitiramo abana b’abakene, tukabakoresha ikizamini tugatoranyamo abana b’ababanga. Turimo kugerageza guhindura ubuzima bwabo.”

Abenshi mu bafashwa n’uyu muryango ni ab’ i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ndetse n’abahabwa inguzanyo ziciriritse babikorera ibikorwa byabo by’ ubucuruzi mu isoko rya Nyamirambo. Abarwayi basurwa bo ni abo mu bitaro byo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Habyarimana akomeza avuga ko ubushobozi bakoresha muri ibi bikorwa by’ubugiraneza babwikuramo kuko bemera ko buri wese yafasha.

Yagize ati “Buri munyamuryango asinyira amafaranga yumva yabona ariko akaboneka mu buryo buhoraho, buri kwezi.”

Akomeza avuga ko gushyikirizwa igihembo n’umwamikazi w’ u Bwongereza bizatuma umuryango wabo umenyekana, barusheho gufasha Abanyarwanda kwifasha no kumvisha buri wese ko “iyo wakiriye nawe utanga”.

Acts of Gratitude yashinzwe mu mwaka wa 2011. Ifite abanyamuryango 215, ikaba imaze gufasha abaturage barenga 1000.

Uyu muryango ni umwe mu bigo bifashwa n’ ikigo ‘Inkomoko’ gifasha ba rwiyemezamirimo mu kunoza ibikorwa byabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages