00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda uherutse kugirwa umuyobozi muri UNMISS, yahawe ububasha

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 25 February 2016 saa 01:49
Yasuwe :

Umunyarwanda CP Bruce Munyambo uherutse kugirwa umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNAMISS) yahererekanyije ububasha n’Umuyobozi wungirije wa Polisi muri Uganda AIGP Fred Yiga, wari umaze imyaka hafi ine ku buyobozi bwa Polisi muri UNAMISS.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, AIGP Fred Yiga yasoje imirimo ye avuga ko asubiye iwabo yemye kandi ko yizeye ko yakoze akazi ke neza.

Yashimiye igihugu cye, Umuryango w’Abibumbye, abaturage ba Sudani y’Epfo, Guverinoma n’abandi bamufashije mu kazi ke.

Kuwa 16 Gashyantare nibwo Umuryango w’Abibumbye washyize CP Munyambo ku buyobozi bwa Polisi muri UNAMISS nyuma yo gutangwaho umukandida na Leta y’u Rwanda.

Yahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe mu gipolisi ndetse no mu mirimo yo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu, aho yabaye mu buyobozi ku rwego rwo hejuru haba muri Polisi y’u Rwanda no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Biteganyijwe ko kuwa Mbere tariki 29 Gashyantare aribwo azatangira imirimo ye nk’uko Chimpreports yabitangaje.

Kuri uyu wa Kane kandi nibwo ku nshuro ya Kabiri Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon ategerejwe muri Sudani y’Epfo, aho ari busure amasite arindirwamo abasivili, nyuma akaganira na Perezida Salva Kiir.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages