00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda umwe mu icyenda yihangiye ubucuruzi-Ubushakashatsi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 3 June 2020 saa 09:17
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwa FinScope 2020, bwagaragaje ko mu myaka ine ishize, ubucuruzi mu banyarwanda bwateye imbere ku buryo abanyarwanda ibihumbi 800 bari mu myaka yo gukora, bashoboye kwihangira ubucuruzi.

Ubu bushakashatsi buvuga ko umubare w’abanyarwanda bafite ibikorwa byabo by’ubucuruzi wiyongereyeho ibihumbi 200 kuva mu 2016.

Buvuga ko abantu barenga miliyoni zirindwi bari mu gihe cyo gukora mu gihugu, ibi bikaba bisobanuye ko umuntu umwe mu icyenda muri iki gihe afite ubucuruzi bwe akoramo.

Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko nubwo 53% by’ubwo bucuruzi usanga butanditswe, ariko ngo kuba bigaragara ko buhari bigaragaza ko hari izamuka ryo kwihangira umurimo, binajyanye n’intego zihari zo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Raporo isobanura ko “Ubundi birazwi ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse bugira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo ndetse n’iterambere ry’igihugu. Hagendewe ku kamaro k’ubu bucuruzi mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, ni ngombwa ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo kubufasha kugera ku bigo by’imari no ku masoko.”

Ubu bushakashatsi buvuga ko muri aba bantu ibihumbi 800 bafite ubucuruzi bwabo, nabo usanga baratanze imirimo ku bantu bagera kuri miliyoni 1.2.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ivuga ko Abanyafurika bangana na 22% bari mu gihe cyo gukora, aribo batangije ubucuruzi bwabo, ni mu cyerekezo cy’uyu mugabane kivuga ko kugeza mu 2022 hakenewe imirimo mishya miliyoni 122.

Ubu bushakashatsi buvuga ko ubwiyongere bw’abakora ubucuruzi, bufasha mu kugabanya igitutu kuri za Guverinoma zigira mu guhanga imirimo y’abaturage.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Inganda n’abikorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Samuel Kamugisha, avuga ko hari gahunda yemejwe n’inama y’abaministiri muri Mata uyu mwaka, ishyigikira ibikorwa byo kwihangira imirimo, guhanga udushya no kuzamura imishinga.

Avuga ko “Iyi gahunda igamije guteza imbere abikorera mu kwihangira imirimo no gufasha abatangira ubucuruzi buto mu Rwanda ndetse n’iciriritse, ushyizemo n’inganda nini kugira ngo nazo zigaragaze ubushobozi bwo guhanga imirimo.”

Asobanura ko muri iki gihe minisiteri iri muri gahunda yo kumenya abafatanyabikorwa bashobora gukorana.

Muri gahunda zagaragajwe muri politiki, harimo kunoza imiyoborere y’ubucuruzi hifashishijwe inzira ngufi n’amasomo ku micungire y’ubucuruzi buto ndetse no kongera ubumenyi mu bya tekinike.

Raporo ya FinScope ikorwa buri myaka ine, iya mbere mu Rwanda yakozwe mu 2008 ikaba ifatwa nk’isoko yizewe y’amakuru afasha mu gushyiraho gahunda z’ibikorwa, gufasha ibigo bitanga serivisi z’imari kubasha kugera ku Banyarwanda benshi no kuzamura urwego rw’imari rw’igihugu.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umunyarwanda umwe ku icyenda yihangiye ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages