Uyu musore wize muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari Umutara Polytechnic University, yoherejwe muri Israel n’u Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), ngo yimenyereze umwuga mu masomo y’ubumenyi mu by’ubuhinzi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukusanya no gusakaza amakuru muri Minagri, Ange Soubirous Tambineza, yahamirije IGIHE ko iby’urupfu rwa Ndikumana babimenye kuri uyu wa Kabiri. Gusa yavuze ko urupfu yapfuye rutaramenyekana.
Yagize ati “Twabimenye ariko ntabwo turamenya urupfu yapfuye. Twatunguwe kuko ntabwo yarwaye.’’
Yongeyeho ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yohereje intumwa ku muryango we ngo iwusure inawugezeho ubutumwa bwo kuwihanganisha.
Ndikumana ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ngo byagaragaye ko yatewe icyuma ariko ntiharamenyekana niba ari abagizi ba nabi babigizemo uruhare cyangwa ari we wiyahuye.
Uyu musore yagiye muri Israel muri Nzeri 2016, akaba yagombaga kugaruka mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO