00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda wigaga ubuhinzi muri Israel yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2017 saa 09:29
Yasuwe :

Umunyarwanda witwa Ndikumana Joel, wimenyerezaga umwuga mu bijyanye n’ubuhinzi mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel, yitabye Imana azize urupfu rutaramenyekana, aguye aho yari acumbitse muri uyu mujyi.

Uyu musore wize muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari Umutara Polytechnic University, yoherejwe muri Israel n’u Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), ngo yimenyereze umwuga mu masomo y’ubumenyi mu by’ubuhinzi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukusanya no gusakaza amakuru muri Minagri, Ange Soubirous Tambineza, yahamirije IGIHE ko iby’urupfu rwa Ndikumana babimenye kuri uyu wa Kabiri. Gusa yavuze ko urupfu yapfuye rutaramenyekana.

Yagize ati “Twabimenye ariko ntabwo turamenya urupfu yapfuye. Twatunguwe kuko ntabwo yarwaye.’’

Yongeyeho ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yohereje intumwa ku muryango we ngo iwusure inawugezeho ubutumwa bwo kuwihanganisha.

Ndikumana ukomoka mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ngo byagaragaye ko yatewe icyuma ariko ntiharamenyekana niba ari abagizi ba nabi babigizemo uruhare cyangwa ari we wiyahuye.

Uyu musore yagiye muri Israel muri Nzeri 2016, akaba yagombaga kugaruka mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Ndikumana Joel, yaguye mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel azize urupfu rutaramenyekana neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages