00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda witabiriye imurikabitabo rya mbere rikomeye ku Isi arahanura urubyiruko

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 4 November 2017 saa 05:14
Yasuwe :

Mudacumura Fiston, Umunyarwanda witabiriye imurikabitabo ngarukamwaka rya Frankfurt mu Budage, rifatwa nk’irya mbere rikomeye ku Isi, arakebura bamwe mu rubyiruko barangiza kaminuza bakinubira amasomo bize bavuga ko adatanga akazi.

Uyu musore wize itangazabitabo muri Kaminuza y’u Rwanda yashinze inzu y’ibitabo Mudacumura Publishing House, yandika kandi igatangaza ibitabo byo gusoma byiganjemo ibyagenewe abana.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko yakuze bimugoye ku buryo kimwe n’abandi Banyarwanda atagize amahirwe yo gusoma ibitabo byinshi akiri muto cyane.

Ariko ageze mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye muri St. Joseph Kabgayi yize indimi n’ubuvanganzo, aba ari naho ahurira n’ibijyanye no gusoma cyane.

Ageze muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yaje kwiga mu ishami ryari rishya ryari ryarahoze ryitwa ishami ry’indimi nyafurika n’Igifaransa ryari rimaze kongerwamo n’itangazabitabo.

Mudacumura avuga ko ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza ari bwo yatangiye kugira impungenge z’ahazaza he, dore ko nta n’iripfumuye yigiriraga ku mufuka uretse amafaranga yabaga yahawe n’ababyeyi.

Yatangiye guhimba indirimbo mu njyana ya Hip Hop yari igezweho mu rubyiruko ariko asanga bitagira icyo bimumarira gifatika mu mibereho ye nubwo ubuhanzi bwamworoherezaga kubona icumbi rya kaminuza.

Ati “Nibwo natangiye gucuruza ‘colgate’, ni nabyo byandemyemo ikintu cyo kwikorera nabonaga ngiye kujya ku isoko ry’umurimo nta kintu nzi bikantera ubwoba, ntangira gucuruza nkorana n’ikigo cyakoraga za ’colgate’ zirimo imiti ya gishinwa bakazimpa nke nanjye nkirirwa nzizengurukana mu banyeshuri.”

Mudacumura yakomeje avuga ko arangije amashuri nabwo yatangiye azunguza ibitabo agahembwa intica ntikize bitewe n’ibyo yacuruje ku munsi, bimuviramo igitekerezo cyo gutangira kwikorera ku giti cye.

Yahise ashinga inzu itangaza ibitabo “Mudacumura Publishing House”, igamije gufasha Leta gukuza umuco wo gusoma mu bana bakiri bato.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo yatoranyijwe mu bantu 20 baturutse hirya no hinoku Isi bazaterwa inkunga bakitabira imurikagurisha ry’ibitabo rya Frankfurt mu Budage.

Ni imurikabitabo rya mbere rikomeye ku Isi ryitabiriwe n’abandu basaga 285 000 baturutse ku bihugu bitandukanye, ryafunguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na mugenzi we w’u Budage Angela Merkel.

Uyu musore avuga ko mu nama yagiyemo yakunze kugaruka ku buryo Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gukangurira abaturage gusoma ndetse akabaratira ibyiza bitatse u Rwanda nk’igihugu gikomeje gutera imbere ubudasubira inyuma.

Mudacumura avuga ko yarivanyemo ubunararibonye buzafasha kuzamura urwego rw’ubwanditse n’itangazabitabo mu Rwanda.

Ati “ Hari byinshi nahakuye birimo imikoranire y’inzu z’ibitabo, ubu nshaka kuzajya nkorana n’abandi duhuje umwuga ku buryo nacuruza ibitabo byabo. Ni ikintu kidasanzwe hano mu Rwanda. Ikindi ni uko nko mu Burayi usanga bafite umuco wo gusoma cyane, tukaba tugomba kubigiraho kurushaho kuzamura uwo muco.”

Umunyarwanda witabiriye imurikagurikabitabo rya mbere rikomeye ku Isi

Mudacumura asaba urubyiruko cyane cyane abanyeshuri barangije za kaminuza mu mashami bafata nk’adakenewe ku isoko ry’umurimo nk’itangazabitabo kurushaho gutekereza ku buryo bakwikorera.

Ati “Twize twumva ngo umuntu wize kaminuza azarangira abakoresha bamushaka abone akazi keza abyare agure imodoka, ubuzima bwiza bube. Ibyo bigomba guhinduka ugakuba ipantaro ukishakiriza, wagira amahirwe bikagenda neza.”

Ubu Mudacumura yahaye akazi abantu batanu barimo n’abandi barindwi akunda guha ibiraka byo gushushanya. Ateganya kuzana imashini z’icapiro ku buryo azajya acapira ibitabo mu Rwanda ho ku bijyana muri Kenya cyangwa mu Bushinwa.

Imurikabitabo rya Frankfurt ryitabiriwe n'abaturuka mu bihugu bitandukanye
Abafite inzu z'ibitabo bo muri Haïti bishimiye bari kumwe n'Umunyarwanda Mudacumura Fiston

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages