00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda yafatiwe mu cyuho agurisha indangamuntu mpimbano y’u Burundi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 September 2015 saa 09:46
Yasuwe :

Polisi y’igihugu yataye muri yombi umunyarwanda w’imyaka 53 ukekwaho gukora ibyangombwa by’ibihimbano birimo impapuro z’inzira (Passport), indangamuntu, impushya zo gutwara ibinyabiziga (Permis de Conduire) n’amakashe.

Ali Ruzavaho wo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ari mu maboko ya Polisi kuva Kuwa 1 Nzeri 2015, aho yafashwe agurisha indangamuntu mpimbano y’u Burundi ku mafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw).

Nk’uko Polisi ibitangaza, inzego z’umutekano zakoze iperereza ku byangombwa bihimbano, zafashe zisanga byarakorerwaga kwa Ruzavaho.

Polisi ikomeza itangaza ko uretse indangamuntu y’u Burundi yagurishaga, hari n’izindi mpapuro mpimbano basanze mu rugo rwe zirimo kashe 23 zitandukanye, ibyangombwa byo mu Burundi birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, pasiporo n’indangamuntu.

Umuvugizi wa Polisi CSP Celestin Twahirwa

Amakashe mahimbano yafatanwe harimo ayo muri banki z’ubucuruzi, Kaminuza, ibigo by’ubwubatsi, imiryango mpuzamahanga yigenga, Ambasade n’ibindi.

Ruzavaho yafashwe akigerageza gukora kashe mpimbano zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’Uu Bushinwa.

Nyuma yo gufatwa aremera icyaha akagisabira n’imbabazi.

Yagize ati “Nagize nabi, nagambaniye igihugu cyanjye, ndasaba imbabazi ku byaha nakoze.’’

Umuvugizi wa Polisi CSP Twahirwa Celestin yaburiye kudakoresha impapuro n’ibindi bitemewe n’amategeko.

Yagize ati “Na bariya bari batunze biriya byangombwa mpimbano bazakurikiranwa. Inzego zacu zikorana neza ku buryo nta wakora ibyaha ngo akomeze kwidegembya. Ibyangombwa mpimbano ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Ingingo ya 609 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda igira iti "Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000)."

Cyprien Niyomwungeri
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages