Ku wa 22 Kamena mu Mujyi wa Montreal nibwo hasojwe irushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa bakomoka ku mugabane wa Afurika batuye muri Canada.
Iri rushanwa ryari ryahuje abakobwa bagera kuri 18 barimo n’umunyarwandakazi Heshima.
Umuhango wo gutanga ikamba waranzwe n’ibice bitandukanye birimo gusubiza ibibazo by’Akanama Nkempurampaka, kwerekana impano, kwiyerekana mu myenda itandukanye harimo iranga umuco w’ibihugu bakomokamo, bikini n’imyenda yo gusohokana.
Uyu munyarwandakazi ntiyagize amahirwe yo kwitwara neza muri iri rushanwa kuko atabashije no kugera muri barindwi ba mbere.
Yelana Tawokam ukomoka muri Cameroun niwe wambitswe ikamba naho Aye Sonna Barry ukomoka muri Guinée aba igisonga cya mbere mu gihe Déborah Bouiti-viaudo wo muri Congo-Brazaville yabaye igisonga cya kabiri.
Umwaka ushize ikamba rya Miss Afrique Canada ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Nigeria witwa Wuraola Taibat Adeyemi naho Safiatou Barry wo muri Guinée aba igisonga cya Mbere mu gihe Uwase Nancy Sibylle ukomoka mu Rwanda yabaye igisonga cya Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO