Uyu munyarwanda wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yandikiye ubuyobozi n’abagize inama y’ubutegetsi b’ishuri rya Tarrant County College, riherereye muri Texas, ababwira ko abateguye icyo kiganiro nta kintu kizima bagamije kuko basanzwe bayihakana bakanayipfobya.
Mudahogora yavuze ko umwe mu babiteguye witwa Judi Rever, yagaragaye mu bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo nk’igitabo yanditse ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi afite n’umugambi wo kwandika ibivuga ko habayeho Jenoside yakorewe abahutu n’iyakorewe abatutsi.
Yagaragaje ko Judi Rever ari umunyamakuru w’umunya-Canada ukorera ibinyamakuru bitandukanye, ndetse ko mu myaka ya 1990 yakoreye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa mu nkambi y’impunzi muri Congo, yifashishwaga n’inyeshyamba hamwe n’ingabo zatsinzwe, zigategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Icyo ngo kigaragaza ko afitanye imikoranire ya hafi n’abagize uruhare muri Jenoside akaba ashaka kubyifashisha ngo ayobye abatazi amateka y’u Rwanda, avuga Jenoside yakorewe abatutsi uko itari.
Mu 2014 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda yitwa ‘Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda’ aho kuyita andi mazina yifashishwa n’abayihakana ndetse n’abayipfobya arimo ‘Jenoside y’Abanyarwanda’ cyangwa ‘Jenoside yo mu Rwanda’.
Mudahogora yavuze ko abateguye icyo kiganiro bateguye inyandiko ziyobya uburari mu mvugo ziriho ko ari ‘Jenoside yo mu Rwanda’ bisanzwe bikoreshwa n’abapfobya ndetse n’abahakana.
Avuga ko biteye impungenge kuba uwo munyamakuru atemera Jenoside yakorewe abatutsi ndetse yarakoranye n’abayigizemo uruhare n’urubyiruko rwabibwemo ingengabitekerezo ya Jenoside rwari mu nkambi muri Congo nka Alice Muhindura uri mu bateguye icyo kiganiro.
Mudahogora yabwiye abayobozi b’iryo shuri ati “Ndasaba ko muhagarika icyo gikorwa cyangwa niba ishuri rishaka kwibuka by’ukuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 25, dufite abacitse ku icumu bari muri Amerika bashobora kuza kubasangiza ubuhamya bwabo.”
Yavuze ko ibyo abisaba kuko atifuza ko ishuri ryabo ryiyambika isura mbi yo gushyigikira abahakana n’abapfobya Jenoside, kandi ko nk’umwe mu bacitse ku icumu azakomeza kwamagana abakomeretsa abayirokotse.
Umunyamakuru Judi Rever azwi ku gitabo gipfobya Jenoside, yise “In Praise of Blood: The Crimes of Rwandan Patriotic Front” ugenekereje mu Kinyarwanda “Mu gushimagiza amaraso, ibyaha byakozwe na FPR Inkotanyi.”
Muri iki gitabo cyashyizwe hanze muri Mata 2018, yatangaje ko gikubiyemo iperereza yakoze mu myaka 20. Kivuga ko FPR Inkotanyi ko yakoze ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kigisohoka cyamaganiwe kure n’Abanyarwanda bazi ukuri kw’ibyabaye mu gihugu, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.



















TANGA IGITEKEREZO