00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Esther Mujawayo yashimangiye ko BBC yatonetse Abanyarwanda

Yanditswe na

Willy Rukundo

Kuya 22 December 2014 saa 11:16
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Esther Mujawayo, uzwi cyane mu guharanira inyungu z’abacitse ku icumu, yatangarije abagize Komiti yashyiriwe kugenzura filime mbarankuru ya BBC “Rwanda’s Untold Story” ko icyo gitangazamakuru cy’Abongereza nta kindi cyakoze uretse gutoneka abacitse ku icumu kikabakomeretsa bari bafite intambwe bamaze gutera biyubaka no kugarura icyizere cyo kubaho.
Ibi nibimwe mu bigize ubuhamya bw’uyu mutegarugore bwageze kuri Komoti ya BBC ku wa 22 Ukuboza hifashishijwe ikoranabuhanga (…)

Umunyarwandakazi Esther Mujawayo, uzwi cyane mu guharanira inyungu z’abacitse ku icumu, yatangarije abagize Komiti yashyiriwe kugenzura filime mbarankuru ya BBC “Rwanda’s Untold Story” ko icyo gitangazamakuru cy’Abongereza nta kindi cyakoze uretse gutoneka abacitse ku icumu kikabakomeretsa bari bafite intambwe bamaze gutera biyubaka no kugarura icyizere cyo kubaho.

Ibi nibimwe mu bigize ubuhamya bw’uyu mutegarugore bwageze kuri Komoti ya BBC ku wa 22 Ukuboza hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Yagize ati “Amagambo akoreshwa muri iriya filime ni amagambo akomeretsa kandi yambura agaciro abazize jenoside. Iyo umuntu asesenguye ibivugwa n’impuguke z’abanyamerika babiri, Allan Stam na Christian Davenport usanga bakoresha ibaruramibare nk’ababara ibintu, bakirengagiza ko bavuga ubuzima bw’abantu bambuwe kubaho nta kibi bakoze.”

Yakomeje avuga ko iriya filime mbarankuru ihakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuko bashaka kugaragaza ko abenshi bishwe atari Abatutsi. Avuga ko ibyo ari uguhakana n’inipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bagerageza kugabanya umubare w’abantu bahitanwe nayo.

Esther Mujawayo uzwi cyane mu bikorwa byo guharanira inyungu z’abacitse ku icumu, cyane cyane abapfakazi ba jenoside, yavuze ko iriya filime inahungabanya abanyarwanda.

Yitanzeho urugero ati “Kuva nareba iriya filime, ngira inzozi mbi cyane, nkarota niruka mu bihuru n’ibishanga nihisha abashaka kunyica. N’abana banjye bandikiye umunyamakuru wa BBC Jane Corbin bamubaza ukuntu adaha agaciro ababyeyi babo harimo ba nyirakuru na ba sekuru bishwe muri jenoside.”

Yongeye kunenga BBC kuba yarimye ijambo abacitse ku icumu ngo bivugire ibyababayeho, ahubwo bakariha abo bita abashakashatsi kandi batari no mu Rwanda igihe Jenoside yabaga.

Yagize ati “Twe ibyo tuvuga ntabwo bishingiye k’ubushakashatsi, ahubwo bishingiye kubyo twabayemo, bityo bikaba aribyo bikwiye guhabwa agaciro.”
Asoza ubuhamya bwe, yavuze ko afite impugenge zikomeye kuko iriya filime ishaka kugaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyeri, bityo ibi bikaba byaba imbogamizi ikomeye mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bamaze imyaka 20 barafashe.

Undi mutangabuhamya nawe wavuganye na Komiti hakoreshejwe Skype ni Susan Enfield ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza n’u Rwanda. Yavuze ko bibabaje cyane kubona uburyo iriya filime ivangavanze, ngo yuzuyemo ibinyoma ugereranije nicyo bashakaga kugeza ku bantu.

Enfield wabaye mu Rwanda mbere ya jenoside ndetse akaza kujya ahagaruka kenshi nyuma y’1994, yavuze ko ikibabaje cyane ari uko iriya filime ishaka kugaragaza ko Jenoside itagize ubukana nk’ubusanzwe buzwi, ngo ibi akaba asanga ari uguhakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Abajijwe icyo abona cyaba cyihishe inyuma y’iriya filimi, yagize ati “Nta kindi uretse gutuma abaturage b’u Bwongereza botsa igitutu Guverinoma yabo ngo ihagarike inkunga yateraga Guverinoma y’u Rwanda.”

Yavuze we ko yamaze no kugeza ikirego cye ku Rwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru mu Bwongereza bita OFCOM (Office of Communications) ngo BBC iryozwe ibyo yakoze muri iriya filimi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages