00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi yasimbuye Umunyamerika mu bahagarariye Loni muri Mali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 May 2015 saa 01:44
Yasuwe :

Mbaraga Gasarabwe yagizwe intumwa yihariye yungirije mu ishami rya Loni rishinzwe iterambere (UNDP) mu mutwe uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA), akaba asimbuye Umunyamerika David Gressly.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko Gasarabwe yagizwe umwe mu bahagarariye uwo muryango muri Mali, bikaba byemejwe na Ban Ki Moon, Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango nk’uko The New Times ibitangaza.

Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo Gasarabwe amaze imyaka 20 afasha Loni mu bikorwa by’iterambere ndetse no mu gutabara abari mu kaga cyane cyane mu bihugu bya Afurika.

Mbaraga ashyira umukono ku nyandiko imugora intumwa ya Loni

Kuva mu 2000 yagiye ahagararira Loni cyane cyane mu ishami ryayo “UNDP” muri Benin, Djibouti, Guinea na Mali, maze kuwa 18 Mata 2011 agirwa Umunyamabanga mukuru wa mbere wungirije wa Loni ushinzwe umutekano.

Gasarabwe yavutse mu 1959, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubukungu, yakuye muri Kaminuza y’u Burundi ndetse n’iy’ubucuruzi yahawe n’ishuri ry’ubukungu ryahoze ari Arthur D. Little rigahinduka Hult ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .