Umuhoza yaherewe icyo gihembo mu nama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ubushakashatsi izwi nka MARS (Merck Africa Research Summit) iba yitabiriwe na za kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi, imiryango itegamiye kuri leta na za Guverinoma.

Uyu mwaka iyi nama yatangiye tariki 28 isozwa tariki 29 Ugushyingo 2017, yitabiriwe n’abantu barenga 200 ibera mu birwa bya Maurice.

Inama yibanze ku ndwara ya kanseri n’iterambere mu gukora inkingo zihangana n’iyo ndwara.

Alice Umuhoza yahembewe umwanya wa kane mu bakoze ubushakashatsi buhiga ubundi muri Afurika, akaba ari na we wenyine uturuka muri Afurika y’Iburasirazuba wabonye icyo gihembo uyu mwaka.

Umuhoza wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa nyuma, yakoze ubushakashatsi bugaragaza uko ubumenyi mu bijyanye n’indwara za kanseri buhagaze mu banyeshuri bari mu imenyereza bitegura kujya mu mwuga w’ubuvuzi nk’abaganga.

Ni ku nshuro ya kabiri Umuhoza yitabiriye iyi nama, kuko n’umwaka ushize yitabiriye iyari yabereye muri Ethiopia.

Umuhoza yavuze ko igihembo yahawe agikesha ubushakashatsi yagiye akora ari na byo ashishikariza abandi.

Yagize ati “Natsindiye iki gihembo kubera ubushakashatsi nkora kandi bufitiye akamaro abantu kuko buzatuma habaho kwirinda ndetse no kugera ku mibereho myiza ”

Avuga ko nubwo kanseri ihitana abantu benshi, ngo hari icyizere ko iyo ndwara ishobora kuzabonerwa igisubizo kirambye.

Ati “Mbabazwa cyane no kubona abantu bapfa buri munsi bazize kanseri kandi wenda yari kuba yarakingiwe cyangwa ikavuzwa hakiri kare. Nubwo ubumenyi budahagije ariko hari ibyiringiro ko ubushakashatsi buri gukorwa buzavamo ibisubizo birambye.”

Mu mwaka wa 2015, Kanseri yahitanye abantu basaga miliyoni umunani nk’uko byagaragaye muri raporo kuri kanseri, yakozwe n’Umuryango wita ku buzima ku isi (OMS).Hatagize igikorwa, abahitanwa na za kanseri bazaba bagera kuri miliyoni 21 mu mwaka wa 2030.

Umuhoza avuga ko nubwo kanseri ihitana abantu benshi hari icyizere ko ishobora kuzabonerwa igisubizo kirambye
Umuhoza avuga ko nubwo kanseri ihitana abantu benshi hari icyizere ko ishobora kuzabonerwa igisubizo kirambye