Bamwe mu batanga ubuhamya, bagaragaza ko ibintu bidasanzwe birimo kuguruka kw’amasahani n’ibindi bikoresho byo mu rugo rwa Niyoyita Hussein, byatumye bakeka ko hari amagini, byatangiye kugaragara mu gihe umukobwa we Kabatesi Shemsa ari mu myiteguro y’ubukwe.
Ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe, ubwo abayobozi b’inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo ingabo na Polisi bakoranaga inama idasanzwe n’abaturage bo muri aka gace, hari bamwe mu baturage bagaragaje ko aya magini yibasiye urugo rwa Niyoyita yatewe n’uko uwo umukobwa we yabenze umusore w’Umunyatanzaniya bakundanaga akamurihira amashuri ngo bazabane nyuma akaza kumubenga.
Abo baturage bemeza ko uwo Munyatanzaniya yababajwe no kuba yararihiye Kabatesi amashuri yisumbuye yose n’indi myaka ibiri yo muri Kuminuza nyuma akamuhinduka akaba ateganya kurongorwa n’undi musore.
Umwisengeneza w’umukecuru uturanye na Niyoyita byakekwaga ko ariwe ubateza amadayimoni kuko bafitanye amakimbirane yagize ati “ Amakuru dufite n’uko umukobwa w’uyu musaza yabenze Umunyatanzaniya wamufashije mu buzima bwe akamurihira amafaranga y’ishuri guhera muri segonderi na kaminuza kuko bari baremeranyije kuzabana ariko we aza kumubenga ndetse akaba ashaka gukora ubukwe n’undi vuba hano”.
Bigirimana Musa, we yagize ati “ Erega amarozi nk’aya tuyazi ku Banyatanzaniya kandi iwabo n’ibintu bisanzwe . N’uyu biri kuvugwa ko ashaka kubuza amahoro uyu muryango wa Husein kuko wamuhemukiye”.
Niyoyita we abihakanira kure avuga ko uwo musore bari kwita umukwe we atamuzi kandi atigeze amubona n’umunsi n’umwe.
Ati “ Uwo mukwe simuzi kandi n’umukobwa wanjye ntawe azi. Ni njye wamurihiye amashuri ye yose guhera akiri umwana, rwose icyo n’ikinyoma cyambaye ubusa sinzi aho babikura ni amagambo gusa”.
Kuva ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare ibikoresho byo kwa Niyoyita biri kwiyimurira mu baturanyi. Bamwe mu baturanyi babo bavuga ko n’ejo hashize umukeka n’urukweto rumwe byijyanye mu rugo rw’abaturanyi nk’uko n’ibindi byahijyanaga.
























TANGA IGITEKEREZO