00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyatanzaniya wegukanye Big Brother yakeje u Rwanda na Perezida Kagame

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 December 2014 saa 07:08
Yasuwe :

Sultan Idris, Umunyatanzaniya wegukanye Big Brother Africa ya 9 yavuze imyato u Rwanda, ashimangira ubumwe, urukundo n’ubufatanye yasanganye Abanyarwanda abikomoye kuri Frankie Joe na Arthur yabanye na bo muri iri rushanwa ryaberaga muri Afurika y’Epfo.
Mu kiganiro cyihariye Sultan Idris yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, yashimiye Abanyarwanda byimazeyo ubufasha bamuhaye bamutora muri Big Brother Africa ari nabyo byamuhesheje amahirwe yo guhora ari nyambere ndetse akegukana irushanwa. (…)

Sultan Idris, Umunyatanzaniya wegukanye Big Brother Africa ya 9 yavuze imyato u Rwanda, ashimangira ubumwe, urukundo n’ubufatanye yasanganye Abanyarwanda abikomoye kuri Frankie Joe na Arthur yabanye na bo muri iri rushanwa ryaberaga muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro cyihariye Sultan Idris yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, yashimiye Abanyarwanda byimazeyo ubufasha bamuhaye bamutora muri Big Brother Africa ari nabyo byamuhesheje amahirwe yo guhora ari nyambere ndetse akegukana irushanwa. Idris w’imyaka 21 y’amavuko yashimangiye ko ineza u Rwanda rwamweretse agomba kuzayitura.

Idris azitura u Rwanda ineza yagiriwe

Uyu musore yahawe igihembo nyamukuru cy’amadorali ya Amerika 300,000 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 207,420,651. Ibikorwa ashyize imbere azabyaza aya mafaranga harimo n’ibyo azakorera mu Rwanda yitura ineza yagiriwe ubwo yari ageze aho ruzingiye buri wese wahatanaga akeneye ubufasha bw’umuturanyi.

Idris yegukanye $ 300,000

Idris yagize ati “Nzabanza nsure igihugu cyanjye, umwaka usa n’urangiye kandi sinzi niba hari ikindi gihugu nzajyamo mbere ya Tanzania. Abanyarwanda ndabashimira cyane, mu bikorwa nzakora nyuma y’uyu mukino harimo gusura u Rwanda. Hari ibyo nzakora bizagukira mu Rwanda kandi ndabibijeje”

Imigambi afite nyuma yo kwegukana aya madorali 300,000 ni ukuyakoresha mu buryo buzana impinduka zigaragarira Afurika binyuze mu bakiri bato ari na bo musingi w’iterambere. Mu byo azashyiramo ingufu ni ugukora ubukangurambaga bugamije guhuza urubyiruko by’umwihariko Afurika y’Uburasirazuba.

Nyuma yo guhinga abandi muri Big Brother Africa, hano Idris yashimiraga abamubaye hafi

Ati “Ndashaka kubera itara Umugabane wa Afurika, nk’uko nabivuze ngitorwa, hari impamvu ikomeye yatumye bampitamo. Ndashaka kuzana impinduka muri Afurika, ndashaka kuzana impinduka binyuze mu rubyiruko ari na rwo ngufu z’ejo hazaza ha Afurika. By’umwihariko Afurika y’Uburasirazuba, ndifuza ko duhuza ingufu, tukaba umwe ndetse Afurika ikatureberaho”

Nta kizahagarika u Rwanda gukataza mu iterambere

Isomo rikomeye yakuye mu irushanwa, ni uko kwigirira icyizere ari byo bigeza ikiremwamuntu ku ntsinzi. Mu bihe bikomeye yanyuzemo muri Big Brother ngo yagenderaga ku nama yahawe na nyina, kudacika intege no kurwana inkundura yiyumvamo gutsinda ari nabyo yemeza ko byamuhesheje kuba uwa mbere.

Ati “Nanyuze mu bihe bikomeye byinshi, ntabwo nigeze ncika intege. Iyo ncika intege,nkumva ko bidashoboka ntabwo nari gutwara aya mafaranga. Ni cyo nifuza ko buri wese yakubakiraho ubuzima bwe. Icyo ushaka ukigeraho kandi narabikoze”

Kuba yaranyuze mu nzira z’inzitane ariko akihangana kugeza ahamije intego yari yihaye, asanga bikwiye kuba isomo kuri Afurika. Aha yagarutse mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ariko ku bwo guharanira kwigira, kwigirira icyizere no kumva ko amabi rwabayemo yahinduka ibyiza, kuri ubu rwahindutse itara ry’Afurika.

Idris yemeza ko ibyo u Rwanda rwagezeho rubikesha ubufatanye bw’abaturage, kudategereza ak’imuhana ndetse rukaba ruri mu bihugu biza imbere y’ibindi mu iterambere muri Afurika.

Ati “Ibihe nanyuzemo byari bikomeye ariko narahatanye ngera ku ntsinzi. Nirindaga ikintu cyose cyanca intege. Erega ibica intege ni byinshi ariko icyiza ni ukugira intego. U Rwanda nzi ko rwanyuze mu bihe bibi ariko ubu ni icyitegererezo muri Afurika. Bigaragara ko ntikizahagarika u Rwanda gukomeza gutera imbere”

Frankie Joe na Arthur bamubereye umusemburo

Imigenzereze ya Frankie Joe na Arthur niyo yatumye Idris yibona cyane mu Rwanda ndetse akemeza ko umutima mwiza yabasanganye ari wo uranga Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Abo ni inshuti zanjye zikomeye, ni abavandimwe, banyeretse urukundo. Umutima nabasanganye ndakeka ari na wo uranga Abanyarwanda. Nanjye nzabarwanirira aho bazankenera. Ni inshuti nziza”

Uyu musore ufite gahunda ndakuka yo kuzasura u Rwanda mu ntangiriro zo mu 2015 ngo asanga abaturage barwo ari abanyembaraga, bakunda akazi ari nabyo yemeza ko byagejeje iki gihugu ku iterambere ryihuse. Ubufatanye, gukunda umurimo no kugira intego biranga Abanyarwanda, Idris ahamya ko ari byo byahinduye u Rwanda igihugu Afurika ihanze amaso ku bw’umurongo w’iterambere cyihaye.

Ashima imiyoborere y’iki gihugu by’umwihariko agahamya ko Umukuru wacyo, Perezida Paul Kagame ari umuyobozi mwiza kandi uzwiho gukoresha ukuri muri Afurika.

Idris yavukiye i Arusha muri Tanzania mu mwaka w’1993. Yakuriye muri uyu Mujyi, akaba yarabanye cyane na nyina ari na we agisha inama mu bikorwa bye byose.

Ni umufotozi wabigize umwuga ndetse ngo yiyumvamo impano ikomeye yo kuzaba umukinnyi ukomeye wa sinema ku Isi. Akunda cyane umuziki w’abahanzi Chris Brown, Michael Jackson, Usher, Ed Sheeran, Sam Smith, Lana Del Ray na Nina Simone.

Nta muntu n’umwe ku Isi afataho icyitegererezo uretse nyina umubyara ari na we wamuteye ingabo mu bitugu amwumvisha ko ashobora kwegukana iki gikombe none abigezeho.

Idris yabwiye IGIHE ko atarabasha kuvugana na nyina kuri telefone. Kubera ibyishimo by’indengakamere afite ku mutima ngo ntiyabasha kuganira n’umubyeyi we ku buryo yabasha kumwereka ishimwe rikomeye yatewe no kuba yaramushyigikiye agatahukana iri shema muri Tanzaniya.

Ibyishimo byari byose...
Big Brother Africa ya 8 yegukanywe n'umukobwa witwa Dillish wo muri Namibia

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages