00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyekongo yasubijwe ibihumbi 25 by’amadorari yaguze imodoka yibwe mu Bwongereza

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 February 2015 saa 07:05
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umukongomani witwa Richard Biadunia, ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadorari ya Amerika (ni ukuvuga hafi 18,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda), yari yaguze imodoka yibwe mu gihugu cy’u Bwongera.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hagati ya nyir’ubwite (Biadunia) na ACP Tonny Kuramba, umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Range Rover Sport V8 yafatiwe ku mupaka wa Rusizi, mu ntara y’Uburengerazuba, kuwa 2 Gashyantare 2015, ikoresheje uburyo bwitwa 1-24/7, yashyizwe ku mipaka yose y’u Rwanda, bukoreshwa na Polisi mpuzamahanga mu gutahura abanyabyaha.

Imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover yibwe mu Bwongereza igafatirwa mu karere ka Rusizi

CSP Twahirwa yavuze ko abo Biadunia yari yaguze na bo iyi modoka, bahise bafatirwa ku mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi, uhuza u Rwanda n’u Burundi, kandi ko bashyikirijwe Inkiko.

Yavuze ko nyirimodoka yamenyeshejwe binyuze muri Ambasade y’igihugu cye (u Bwongereza), mu Rwanda.

Yagize ati "Twishimiye ko imodoka n’amafaranga byafashwe, ariko by’umwihariko, ko amafaranga yashubijwe nyirayo".

Avugana n’itangazamakuru, Biadunia yagize ati "Nagize ibyago byo kugura imodoka yibwe ariko Polisi y’u Rwanda imfasha gufata abajura. Nkimara kubwirwa ko ari injurano, nahise numva ko amafaranga yanjye abuze burundu".

Yakomeje agira ati "Ejo (kuwa 12 Gashyantare), nahamagawe mbwirwa kuzaza kuyafata. Uyu munsi mu gitondo (kuwa 13 Gashyantare), nabonye ubutumwa bumbwira kuza ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mbere ya saa tatu. Nari mpari kuri iyi saha. Ntibyafashe n’isaha yose, ubu mfite amafaranga yanjye uko yakabaye. Nta kindi navuga uretse gushima u Rwanda".

Yakomeje ati "Sinari nzi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gufata abo bajura no kugaruza amafaranga yanjye. Ariko uyu munsi ntunguwe no kubona ukuri kw’ibyo natekerezaga ko bitashoboka".

Kuwa 2 Gashyantare 2015 ni bwo iyo modoka yafashwe ubwo uwayiguze yari agiye kuyambutsa ayijyana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bidatinze abo yayiguze nab o bahita batabwa muri yombi, akaba yari yayiguze amadolari ibihumbi 25, mu gihe isanzwe igura hafi amadolari ibihumbi 90.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages