Mu rwego rwo gufatanya na Leta y’u Rwanda mu rugamba rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kuri uyu wa Gatatu Kaminuza ya Mahatma Ghandi, ishami ryo mu Rwanda yatangije gahunda yiswe ‘One Laptop per student” yo guha mudasobwa ngendanwa buri munyeshuri wese ugiye kuyigamo.

Iyi gahunda ije nyuma y’indi yari isanzwe izwi cyane na benshi ya mudasobwa imwe kuri buri mwana ‘One Laptop per child” yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guteza imbere uburezi bw’umwana.

Kaminuza ya Mahatma Ghandi itanga amasomo mu buryo bw’iyakure, hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet (Online Studies).

Umuyobozi wayo wungirije ushinzwe gahunda z’amasomo, Dr Vince Sinining, yabwiye itangazamakuru ko icyemezo cyo gutangiza gahunda yo guha buri munyeshuri mudasobwa cyafashwe nyuma yo kubona ko abenshi mu biga muri iyi kaminuza batazifite kandi amasomo atangwa mu buryo bw’iyakure.

Ati “Kugeza ubu abanyeshuri bacu biga hakoreshejwe iyakure, ariko benshi nta mudasobwa bafite.Twatekereje ko nidutanga mudasobwa kuri buri munyeshuri ashobora kujyana mu rugo nta we uzongera kuyitira ndetse bikamufasha kugera ku masomo mu buryo bworoshye. Nka bamwe muri bo biga mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) bari gukora ubushakashatsi ariko bose siko bafite mudasobwa zo kwifashisha bakora ubwo ubushakashatsi.”

Uwase Adelphine ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo by’umwiruko mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga, yashimye iki gikorwa,avuga ko kizafasha abanyeshuri kugera ku bumenyi baburaga cyane ku batari bafite ubushobozi bwo kwigurira mudasobwa.

Yavuze ko gahunda yo gutanga mudasobwa kuri buri munyeshuri ijyanye na gahunda y’igihugu yo guteza imbere ikoranabuhanga aboneraho gusaba kaminuza ya Mahatma Ghandi gukomeza gutekereza ibyateza imbere uburezi.

Pendo Merriam wiga muri iyi kaminuza mu mwaka wa gatatu wanatangirijweho iki gikorwa yavuze ko kuba atari afite mudasobwa byamutwaraga igihe ajya kuyishaka ndetse akaba yashoboraga kubona amanota make.

Ati “Ubu noneho ubwo nyifite sinzogera kujya gutira bagenzi banjye cyangwa kuyisaba ngo bintware igihe.Izamfasha mu gukora ubushakashatsi mbashe kuzamura imyigire yanjye.”

Nta kiguzi kuri mudasobwa zizajya zihabwa abanyeshuri kuko zibarwa mu mafaranga y’ishuri batanze. Izi mudasobwa zibarirwa agaciro k’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na 800.

Kaminuza ya Mahatma Ghandi ikorera no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika birimo Tanzania, Ghana na Uganda.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko kuri ubu bufite ifite abanyeshuri bagera kuri 900 mu ishami ryayo mu Rwanda biga mu buryo bw’iyakure.

Iyi Kaminuza yitiriwe Mahatma Gandhi itanga amasomo mu byiciro bitandukanye birimo icya mbere cya kaminuza, icya kabiri (Bachelor’s Degree), ndetse n’impamyabumenyi zo mu rwego rwa Masters na PhD.

Umuyobozi  wungirije ushinzwe amasomo, Dr Vince Sinining muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, Dr Vince Sinining muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Pendo Merriam wahawe mudasobwa ku ikubitiro ngo izamufasha mu bushakashatsi
Pendo Merriam wahawe mudasobwa ku ikubitiro ngo izamufasha mu bushakashatsi
Uwase Adelphine ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo mu mashuri yisumbuye n’ay'imyuga
Uwase Adelphine ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo mu mashuri yisumbuye n’ay'imyuga
Abitabiriye iki gikorwa
Abitabiriye iki gikorwa