Uyu munyezamu ari mu bakinnyi benshi Police FC yatandukanye nyuma y’uko amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye n’iyi kipe arangiye, ntiyongerwe.
Gahungu yerekeje muri Police FC muri 2019 avuye muri Sunrise FC, mu myaka ibiri ya mbere akinira Police FC yagiye anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Uretse Gahungu, Bugesera FC yasinyishije Muhoza Trésor yakuye muri Mukura VS ndetse n’abarundi bane yasinyishije imyaka ibiri barimo batatu bakiniraga Flambeau du Centre ari bo Gakiza Aime, Gilbert Bibe, Gakwaya Leonard ndetse na Theodore Ngabirano wakiniraga New Oil.
Bugesera FC itozwa na Nshimiyimana Eric irifuza kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino, nyuma y’uko irokotse kumanuka mu Cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, aho yasoreje ku mwanya wa 13 n’amanota 32, irusha amanota abiri gusa Rutsiro FC na 15 yarushaga Espoir FC zamanutse mu Cyiciro cya kabiri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!