Ku isaha ya saa moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2017, nibwo umupaka wafunguwe ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi bwongera gusubukurwa.

Kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo ku Cyumweru, kugeza nyuma ya saa sita, abarinda Abbas Kayonga wari ushinzwe kurwanya magendu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, barwanye n’ingabo za Congo biturutse ku kuba uyu muyobozi yaranze kuva ku mwanya yirukanyweho agashaka guhangana na leta.

Kayonga yari yahagaritswe tariki ya 2 Ukwakira 2017, ashinjwa uburiganya no kunyereza amabuye y’agaciro mu Ntara yari ashinzwe.

Umupaka wafunze umunsi wose ku ruhande rwa Congo byatumye ubuhahirane buhagarara.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka batangaje ko ejo bahombye ariko ubu ubuhahirane bukaba bwongeye gukomeza nk’uko bisanzwe.

Umwe muri bo ati “Ibintu byose twabyishimiye, twari kuba dufite ikibazo iyo bikomeza kwa kundi. Ejo twahise dusubira mu rugo. Uyu munsi nahise njya kurangura amafi ubu mvuyeyo; ndungutse ahubwo ngiye kurangura ayandi.”

Kugeza ubu amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu avuga ko Abbas Kayonga yashyirijwe leta ya Congo aho ategerejwe gushyikirizwa ubutabera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko nubwo nta gipimo cy’igihombo cy’ubucuruzi bwahagaze ariko cyaragaragaye.

Umupaka uhuza u Rwanda na RDC wongeye gufungurwa
Umupaka uhuza u Rwanda na RDC wongeye gufungurwa

[email protected]