Ni uko byagendekeye Musenyeri Antoine Kambanda ubwo yahabwaga ubu Cardinal na Papa Francis.
Ku wa 25 Ukwakira 2020 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal, aba uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ni inkuru yakiranywe ubwuzu n'Abanyarwanda benshi ndetse hari abacyeje Musenyeri Kambanda bamwifuriza guhamya ibigwi n’ibirindiro mu mirimo mishya ajejwe no kwicaza yombi ku ntebe y’icyubahiro yagabiwe.
Mu mbimbuzi mu b’i Rwanda, umupfumu Rutangarwamaboko yateruye agira ati “Nkunda kozera iz'u Rwanda ntiziburira no mu bizanano ntiruzima dore n'ubu kuva rwabaho rubonye karidinali wa mbere mu mateka yarwo. Igituma u Rwanda rutazima ntikikazimizwe ngo kirenzwe ingohe kandi mbibutse ko Musenyeri cyangwa Karidinali batazarurutira Imandwa Nkuru Mbandoga Umwami!”
Yunzemo ati “Imandwa ntitugira ubwiko, ishyuka Mwenimana Kambanda Antoine, Imana y'i Rwanda n'abazimu bacu batazima baguhunde umutima w'i Rwanda utaguhuza icyuho twatewe n'amateka y'icinyizamuco n’ihonyantekerezo twagiriwe no kugeza n'ubu. Dutsinde reka ibyawe ufate ibyanjye kuko umuco ari wo shingiro!”
Abanyarwanda benshi bifurije Musenyeri Kambanda kwishyuka mu Rwagasabo bamwifuriza kuzaba na Papa kuko intebe y’ubukandida yo yayicayeho.
Biteganywa ko Musenyeri Kambanda azakomeza kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali kuko aba ari Musenyeri nk’abandi nubwo afite ikindi cyiciro cyisumbuye abarizwamo, nk’uko na Papa ari Musenyeri.
Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho; bikorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.
Musenyeri Kambanda yagizwe cardinal muri 13 bashya bazimikwa ku wa 28 Ugushyingo 2020. Barimo icyenda bafite munsi y’imyaka 80 ari nabo bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba cardinal igihe baba bagiye gutora Papa (conclave) bakanatora, n’abandi bane bayirengeje, bivuze ko bo bataba bemerewe gutora.





Ibitekerezo 0