00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupolisi w’umunyarwandakazi yashimiwe na Loni

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 January 2015 saa 08:35
Yasuwe :

Serija (Sgt) Felicitée Mujawamariya, yashimiwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera ibikorwa by’indashyikirwa birimo umwete no gukora cyane, guhanga udushya no gukunda igihugu, byuje ubuhanga yagaragaje mu butumwa bw’amahoro muri Darfur.
Uwari umuyobozi we, Police Commissioner (PC) Hester Adriana Paneras ukomoka muri Afurika y’epfo, yamushimiye umurava yagaragaje mu guhuza no gutunganya ibikorwa n’imishinga bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari na ko yateguraga indi ijyanye no (…)

Serija (Sgt) Felicitée Mujawamariya, yashimiwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera ibikorwa by’indashyikirwa birimo umwete no gukora cyane, guhanga udushya no gukunda igihugu, byuje ubuhanga yagaragaje mu butumwa bw’amahoro muri Darfur.

Uwari umuyobozi we, Police Commissioner (PC) Hester Adriana Paneras ukomoka muri Afurika y’epfo, yamushimiye umurava yagaragaje mu guhuza no gutunganya ibikorwa n’imishinga bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari na ko yateguraga indi ijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.

PC Paneras ati “Imirimo ya Mujawamariya ni indashyikirwa. Imishinga ye yagize ingaruka nziza ku mibereho y’impunzi mu gace yakoreragamo ndetse na bagenzi be bakoranaga.”

Mu bikorwa by’indashyikirwa yashimiwe, harimo kwigisha impunzi n’abaturage b’aho yakoreraga kudoda imyenda, gukora amasabuni ndetse no kwigisha ururimi rw’icyongereza abana n’abakuze.

Yavuze ko kubera ibikorwa bye, ubu impunzi n’abaturage b’aho yakoreraga, bashobora kwikorera imishinga iciriritse ibateza imbere.

Sergeant Mujyawamariya yagize ati,“Intego yanjye kwari kugira icyo nakora cyateza imbere imibereho mwiza y’abaturage b’aho nakoreraga, ndetse na bagenzi banjye. Nageze ku mpunzi n’abaturage benshi mu gace k’amajyepfo nakoreragamo maze dufatanyije dushyiraho ingamba z’uko twateza imbere imibereho yabo. Bamwe muri bo ubu bazi gukora amasabuni, kudoda imyenda no kuvuga icyongereza."

Akoresheje ubunararibonye afite mu buvuzi n’ubushakashatsi yakoze ku ndwara ya Ebola, Sgt Mujawamariya, yigishije impunzi n’abaturage b’aho yakoreraga, uko bufata n’uko bakwirinda iyo ndwara yazahaje bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika.

Sergeant Mujawamariya ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda bagarutse mu gihugu ku itariki 11 Mutarama uyu mwaka bavuye mu butumwa by’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo na Darfur bari bamazemo umwaka.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages