Mu ijoro ryakeye uyu musirikare yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa amasasu ane aho Abasirikare b’u Rwanda baba bari ku burinzi hafi ya Petite Barrièrre, mu Mudugudu wa Gasutamo mu Akagali ka Mbugangari, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.
EJVM yahageze mu masaha ya Saa Sita z’amanywa ibanza gusobanurirwa n’Ingabo z’u Rwanda uko uwo musirikare yarashwe, uburyo yinjiye mu masaha ya Saa Saba z’ijoro arasa ku Basirikare b’u Rwanda bacunga umupaka maze mu kwirwanaho bakamurasa kuko yari yambutse umupaka uhuza ibihugu byombi nko muri metero 50, yarenze agace katagira nyirako.
Yarasiwe ahantu hari ibigori bivanze n’ibishyimbo, hari ikibanza kidatuwemo, umurambo we wari kumwe n’imbunda ya AK-47. Yari yambaye impuzankano z’Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Itsinda rya EJVM ryasuye aho yarasiwe, rinareba intera ihari uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.
Nta kintu EJVM yigeze itangariza itangazamukuru ku byavuye mu iperereza kuko ngo itemerewe kuvugana n’abanyamakuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko umurambo w’uyu musirikare wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi mu gihe inzego zikiganira uko wasubizwa iwabo.
Meya yanahumurije abaturage, abasaba gukomeza ubucuruzi n’abaturanyi babo, ibindi bakabirekera inzego z’umutekano.
Kambogo yagize ati "Nta kidasanzwe gihari, abaturage bacu barabizi baba babivuga buri gihe ko bafitiye icyizere inzego z’umutekano, nk’uko munabibona nta nubwo byahagaritse imigenderanire, imizigo irambuka bisanzwe, abaturage bacu bakore akazi bisanzwe ibindi babirekere inzego z’umutekano."
Aho uyu musirikare yarasiwe hari umutekano nk’uko bisanzwe uretse abaturage bamwe basanzwe bakorera ubucuruzi i Goma batinye kujyayo, kuko ngo uyu murambo nugera i Goma nta kabuza, abavuga Ikinyarwanda n’abanyarwanda bakorerayo bashobora guhohoterwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!